Aka gatsiko kari kagizwe n'insoresore kahengereye abakozi ba Ambasade barimo gutanga serivisi, baza bavuza induru bamena ifu aho banyuze muri iyo nyubako, basiga 'sauce tomate' ku nkuta z'urwakiriro rwa Ambasade mu maso y'abari baje gusaba serivisi zitandukanye.

Ambasade y'u Rwanda yahamagaye Polisi, aka gatsiko gahita gasohoka n'ingoga, nyuma y'iminota itatu.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale yatangaje ko bamaganye byimazeyo icyo gitero kandi ko bibibaje kubona ibintu nk'ibyo bibaho hari abashinzwe kubihana ntibabikore.

Yavuze ko babimenyesheje inzego zishinzwe umutekano za Leta y’u Bufaransa kugira ngo hafatwe ibyemezo, bakaba bizeye ko ikibazo kizakemuka kurusha mbere kuko ibitero nk’ibi bibaye ku nshuro ya gatatu nta gikorwa, kandi Leta y’u Bufaransa ifite mu nshingano zayo kurinda za Ambasade nk’uko bigenwa n’amasezerano ya Vienne.

Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere bibaye bimaze kuba inshuro ya gatatu, igihe cyose Ambasede y’u Rwanda yandikiye inzego zibishinzwe ariko nta cyakozwe ntizanaduha igisubizo.Ni ikintu gikomeye.Birababaje kubona habaho ibintu nka biriya abashinzwe kubihana ntibabikore."

Yakomeje agira ati "Ndizera ko ari ubwa nyuma kuko inyandiko twakoze twizera ko bazayifata nk’ikintu gikomeye bakaba bahana ababikoze."

Yavuze ko yasabye kubonana na Minisiteri y’Ubuibanyi n’Amahanga y'U Bufaransa kugira ngo abagezeho uburemere bw'icyo kibazo.Ati “Ndizera nyuma yo kubonana hazafatwa imyanzuro kurusha mbere.”

Ikindi Ambasaderi Kabale avuga ni uko kuba abantu bakora ibikorwa nk’ibyo bigaragaza ko hari abandi baba babari inyuma ndetse bazi ko batari buhanwe.

Abagabye igitero ngo bari agatsiko k’abantu bagera ku 10 ariko abafashwe na Camera zishinzwe umutekano bagaragara neza mu masura ku buryo byoroshye kumenya abo ari bo ari umunani.

Ambasade ngo yakomeje imirimo yayo kuko byamaze igihe gito, abari baje gusaba serivisi nta wigeze ahakomerekera.

Inyubako Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa ikoreramo
Inyubako Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa ikoreramo