Urukiko rw’ibanze rw’i Paris rwari rwabakatiye Ngenzi na Barahira igifungo cya burundu muri Nyakanga 2016 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’abari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo mu yahoze ari Komine Kabarondo aba bagabo basimburanyeho kuyobora ari ba Burugumesitiri kuva mu 1977 kugeza mu 1994.
Aba bagabo bahise bajurira bavuga ko batahawe umwanya uhagije wo kwiregura, ubujurire bwabo bushyirwa mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris rwatangiye kuburanisha ubu bujurire ku itariki ya 2 Gicurasi 2018 rukazasozwa ku itariki ya 6 Nyakanga 2018.
Byari biteganyijwe ko abatangabuhamya bagera 120 barimo abashinja n’abashinjura bazaba bamaze kumvwa mbere y’uko uru rubanza rw’ubujurire rusozwa hagasomwa imyanzuro y’urukiko ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.
Muri abo batangabuhamya harimo abantu ku giti cyabo n’imiryango ya sosiyete sivile.
Umunyamakuru Sehene Ruvugiro Emmanuel wa Pax Press uri mu Bufaransa, akaba ari gukurikirana urubanza umunsi ku wundi, yatangarije IGIHE ko hari abatangabuhamya 10 bamaze gutangaza ko batazitabira bitewe n’impamvu zitandukanye harimo abo ubutumire bwakererewe kugeraho n’abatanze impamvu zabo bwite nka Filip Reyntjens, Umushakashatsi w’Umubiligi ushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buhamya bwumviswe, Sehene yavuze ko hari abavuze ko bazi neza Ngenzi na Barahira mu bikorwa byahitanye Abatutsi benshi i Kabarondo harimo abaguye ku Kiliziya n’abo bagiye basanga mu ngo aho babaga bihishe.
Oreste Incimatata wari Padiri mukuru i Kabarondo kuva mu 1992 akaba yarateguye akanaha isakaramentu ryo gushyingirwa Ngenzi n’umugore we, yavuze ko Burugumesitiri Ngenzi yabanje kumufasha kurinda abari bahungiye ku Kiliziya kuva ku itariki 6 kugeza 11 Mata 1994 ariko ubwo yajyaga i Kibungo kuzana abasirikare bo gukumira ibitero by’Interahamwe byagabwaga ku Kiliziya, Ngenzi yagarutse nijoro yahindutse avuga ati “Icyemezo cya mbere: nta rondo ry’impunzi, abapolisi barahagije!”
Yavuze ko Ngenzi yari yanatanze ubutumwa uwo munsi i Rundu na Rubira aho avuka agira ati “Ntimwongere kurwana ubwanyu, kuva ubu umwanzi ni Umututsi!”
Ku rundi ruhande, Incimatata avuga ko abaturage batinyaga Barahira kurusha uko yari yubashywe ngo akaba yari azwi nk’umuntu ufite ubugome, wigeze kwica umuntu amukubita ku myanya ndangagitsina gusa!
Uyu mutangabuhamya wivugiraga ko ataje gushinja cyangwa gushinjura ahubwo avuga ibyo yabayemo, yavuze ko itariki ya 13 Mata yabaye umunsi uteye ubwoba ubwo igitero cyagabwaga ku bari bahungiye ku Kiliziya batangira kwicwa maze mu gicuku agahunga agana iya Parike y’Akagera asize imirambo yuzuye ku mbuga ya Kiliziya.
Abajijwe niba yarabonye Ngenzi na Barahira muri icyo gitero, Incimatata yagize ati “Oya! Ibyo ntabonye ariko, ntibivuga ko abandi batabibonye!” Akomeza asobanura ko byageze aho yihisha mu cyumba cye, ntiyakurikira ibyaberaga hanze.
Ngenzi na Barahira bahakana ibyaha byose baregwa,bakavuga ko batigeze bajya mu bitero byo kwica cyangwa ngo bakangurire abandi kwica Abatutsi.
Umunyamakuru Sehene yabwiye IGIHE ko uru rukiko rwa rubanda rw’i Paris rukora kuva mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro buri munsi ku buryo hari icyizere ko imyanzuro y’urubanza izasomwa mu cyumweru gitaha nk’uko biteganyijwe.
Ni urukiko rujya kumera nk’Inkiko Gacaca z’i Rwanda kuko rufite inteko y’abantu 12 harimo abaturage basanzwe icyenda n’abacamanza b’umwuga batatu ndetse hakaba hahora izindi nyangamugayo eshatu ziba zikurikiye urubanza ku buryo zishobora gusimbura umwe mu baturage icyenda mu gihe yaba atabonetse.





Ibitekerezo 0