{Abasore n’inkumi bagera kuri 60 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagize Umuryango wa AERG bamaze iminsi bari mu mahugurwa agamije kwigira hamwe uburyo bajya batara amakuru bakanayatangaza baravuga ko biteguye kubwira isi ukuri ku mateka ya jenosode yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994. }
Umuyobozi wa AERG ku rwego rw’igihugu, Gatari Egide, aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru yagize, ati:“ Aya mahugurwa ntabwo ahagarariye aha , azakomeza, iyi ni intango kugira ngo abanyamuryango bimenyereze uburyo bwo gutara amakuru no kuyatangaza.”
Ku birebana n’uburyo aya makuru azajya anyuzwamo kugira ngo atangazwe, Gatali yavuze ko AERG isanzwe ifite umuyoboro wa internet (website) icishaho inyandiko zayo, ariko ko hazanifashishwa indi miyoboro ndetse bagatangaza amakuru binyujijwe mu mashami ya AERG yo hirya no hino mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza.
Yakomeje avuga ko hazifashishwa n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga nka facebook, twiter ndetse hanifashishwe Radiyo na Televiziyo.
Ku bijyanye n’inyandiko, abanyamuryango ba AERG biyemeje kwandika ku mateka yabo bwite mu gihe cya Jenoside ndetse n’ingaruka zijyanye n’ayo mateka.
AERG kandi ivuga ko yiteguye gukorana n’inzego zose ziyemeje gushyira ahagaragara ukuri ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside by’umwihariko nka IBUKA, CNLG n’izindi nzego zinyuranye.
Gatari ati : “Nta muntu ushobora kwandika amateka yawe kurusha uko wayiyandikira ubwawe”.
Mu gihe hitegurwa kwibuka Jenoside ku nshuro ya 18, Gatari yasobanuye ko hari ibikorwa byihariye Umuryango AERG wateguye cyane cyane nko kuzaba hafi abahura n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka.
Uyu muyobozi wa AERG kandi yasabye abanyamuryango ba AERG n’abacitse ku icumu muri rusange kutazaheranwa n’agahinda mu gihe cyo kwibuka, ahubwo bakarushaho guharanira kwiyubaka.
Inkuru dukesha Izuba Rirashe

Ibitekerezo 0