Nyuma y’iminsi itandatu y’ikiruhuko, Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwasubukuye iburanisha ry’urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.
Benshi mu batangabuhamya bamaze kumvwa muri uru rubanza, bagaragaza ko Twahirwa yari Perezida w’Interahamwe, ndetse hari n’abavuze ko ari we watangaga amategeko agena Abatutsi bagomba kwicwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Rubanda rwumvise umutangabuhamya uvuga ko yafataga Twahirwa nka musaza we ariko akaza guhinduka akica Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko ababyeyi be bishwe ariko akaba ataramenya ababishe. Yavuze ko Twahirwa ashobora kuba azi amakuru aberekeyeho ariko yakomeje kuyamuhisha.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko Twahirwa yari umuyobozi w’interahamwe, yemeza ko uwo avuga ari we uri mu Rukiko kuko yari nk’umwana mu rugo iwabo.
Bamubajije niba yari amuzi na mbere asubiza ati "Birababaje kuko yari umwana nk'umwana mu rugo. Yari ameze nk'icyihebe ariko ntacyo yari antwaye."
Yagaragaje ko muri 2011 yahuriye na Twahirwa mu Bubiligi, bahana nimero kuko we (umutangabuhamya) yumvaga ko ashobora kuzamubwira abagize uruhare mu kwica abo mu muryango we ariko ntiyabikora.
Me Karongozi Richard wunganira abaregera indishyi, yamubaje uburyo Twahirwa yahindutse kandi bari inshuti za hafi asubiza ko atazi icyamuhinduye.
Twahirwa yavuze ko aziranye n’umutangabuhamya koko ariko ko atazi abishe ababyeyi be.
Yabwiye urukiko atari we wari Perezida w’Interahamwe nk’uko bakunze kubimushinja mu Rukiko, ahakana ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’abagize umuryango w’uwo mutangabuhamya.
Ati “Urabizi neza ko hari Perezida w'Interahamwe witwaga Karambizi. Ndibuka nyina apfa, yapfiriye rimwe n’uwanjye na Visi Perezida w'Interahamwe. Icyo gihe iwabo hari hari Abajandarume. Sinari kumwica ngo nice na mama wanjye”
Umutangabuhamya yavuze ko ukurikije ubushobozi Twahirwa yari afite kandi yari inshuti y’umuryango ya hafi, hari abantu bo mu muryango we batagombaga kuba barapfuye.
Kuri uyu munsi kandi herekanywe filimi y’uburyo bamwe mu bahutu biyemereraga ko bagize uruhare mu kwica abatutsi n’uburyo ingabo z’ibihugu by’amahanga zari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda zatereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Undi mutangabuhamya wumviswe mu rubanza, yavuze ko kuri we afata Twahirwa nk’Umukuru w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati “Twahirwa mufata nka Perezida w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu. Nubwo mbere bavugaga Kajuga ariko kuri njye mbona Twahirwa yaramurushaga imbaraga.”
Ku rundi ruhande umwanditsi Prof. Filip Reyntjens we watanze ubuhamya muri uru rukiko avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’akavuyo k’amoko n’amashyaka menshi yasubiranyemo.
Yavuze ko hari imvugo zibiba urwango zakwirakwizwaga mu itangazamakuru nka radio RTLM yatambutsaga ubutumwa bubwira Abahutu kwica Abatutsi nubwo we agaragaza ko uruhare rwayo rwabaye ruto cyane.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko yemera ko mu 1990-1993 habayeho gutsemba Abatutsi mu bice bya Kigali na Bugesera, ariko byari urugomo rusanzwe rutakitwa Jenoside.
Prof. Filip Reyntjens yavuze ko mu bushakashatsi yakoze, nta na kimenyetso na kimwe yabonye ko habayeho kwiyongera kw'imihoro itumizwa mu mahanga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ibitekerezo 0