Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi, Tony Nsanganira yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite kuri uyu wa kane umushinga wo guhindura Ikigo cy'igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB )kikaba ikigo cya Leta gikora imirimo y’ubucuruzi.

Iri shingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura ikigo NAEB kikaba icy’ubucuruzi ryemejwe n’abadepite 58 kuri 67 bari bahari umwe araryanga batatu barifata impfabusa ziba eshanu.

Tony Nsanganira ashimangira ko iki kigo kizagira inshingano yo guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga ndetse kigakora ubushakashatsi ku masoko atandukanye. Iki kigo kizatinyura abashoramari bashaka gushora imari mu bucuruzi by’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu gihe abashoramari bazaba bakangukiye iri shoramari, Tony Nsanganira agaragaza ko bizafasha NAEB kugera ku ntego yo kwigira, batagikoresha ingengo y’imari ya Leta mu myaka itanu iri imbere.

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bashimye uyu mushinga gusa bagaragaza ko umusaruro w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga utagerwaho mu gihe abahinzi baciwe intege no kutabona inyungu mu buhinzi nk’ikawa ndetse n’icyayi.

Depite Nkusi Juvénal agaragaza ko u Rwanda rutazabona ibyo rwohereza mu mahanga mu gihe nta ngufu zifatika zashyizwemo mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “Ngendeye ku mibare y’umusaruro twagize , ntituragera ku musaruro w’ikawa nk’uwo twagize mu myaka icumi ishize muri 2006 ungana na toni ibihumbi 26.Ubu ntitugera no kuri toni ibihumbi 20. Ubu se koko tuzajyana iki ku isoko?’’

Yakomeje agira ati “Ku cyayi muri Nyamasheke hari hegitari zigera kuri 700 zidakoreshwa .Turavuga ngo tuzohereza mu mahanga, ariko turimo kurota. Nta kigo gitunganya ikawa, icyayi,indabo gihari ku buryo burambye. Ubwo rero twaba dushaka gucuruza ibyo tudafite.’’

Depite Kankera Marie Josée agaragaza ko abahinzi bahinga ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga nka Kawa, icyayi , indabo badohoka mu gutanga umusaruro bitewe nuko ba nyir’inganda bita ku nyungu zabo kurusha iz’umuhinzi.

Ati “Hari abantu bakomeye bacuruza Kawa bagena igiciro. Inganda nyinshi zitunganya kawa zifitwe n’abanyamahanga zishyiraho ibiciro uko zishakiye zigendeye ku nyungu yazo aho kwita ku baturage. Ibi bituma abahinzi bacika intege mu guhinga kuko nta nyungu baba babonamo.’’

Toni Nsanganira na we ntahakana ko hari abahinzi batabona umusaruro uhagije mu byo bakora ndetse ko n’ibyoherezwa mu mahanga bidahagije gusa agaragaza ko biterwa n'uko zimwe mu nganda zishyiraho ibiciro uko zishakiye.

Ashimangira ko mu rwego rwo kongera uyu musaruro hashyizweho ingamba zo gushyira imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo haboneke imbuto zihagije ndetse no gutangariza abaturage ibiciro bigomba kubahirizwa ku masoko.

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, BRD imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 135 mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, imyubakire n’uburezi.

Muri gahunda y’imyaka itatu kuva 2016-2018, BRD irateganya kuba ikubye gatatu inguzanyo imaze gutanga ikava kuri miliyari 135 ikagera kuri 359.

Leta kandi yiyemeje kongera umusaruro w’icyayi n’ikawa ndetse n’ibindi bihingwa byoherezwa mu mahanga, ku buryo muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), ubuso buhingwaho icyayi buziyongeraho hegitari ibihumbi 18.

Depite Nkusi Juvénal agaragaza ko u Rwanda rutazabona ibyo rwohereza mu mahanga ubuhinzi budashyizwemo ingufu
Depite Nkusi Juvénal agaragaza ko u Rwanda rutazabona ibyo rwohereza mu mahanga ubuhinzi budashyizwemo ingufu
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira