{Polisi y’u Rwanda ntiyemeranya n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TIR) uyishinja ko uburyo inzego zayo zubatse bishobora gutuma irenganya abaturage.}

Umuyobozi wa TIR, Ingabire Immaculée, mu muhango wo kumurika ubushakashatsi ku miterere ya ruswa mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yagaragarije itangazamakuru ko inzego za Polisi zubatse mu buryo buha abakozi bayo icyuho cyo kuba bashobora kurenganya umuturage. Avuga ko hari aho usanga Abapolisi ari Abagenzacyaha, Abashinjacyaha n’Abacamanza mu gihe kimwe.

Yagize ati"Njyewe nkunda kuvuga ko Polisi yahawe ububasha bukomeye cyane buruta ubunyangamugayo abantu bagira. Ni gute Umupolisi afata umuntu mu muhanda amukekaho icyaha, akakimwemeza akacyandika, akahava yishyuye n’amafaranga?"

Umuyobozi wa TIR, Ingabire Marie Immaculée
Umuyobozi wa TIR, Ingabire Marie Immaculée

Ku ruhande rwa Poilsi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo CSP Celestin Twahirwa, yamaganiye kure imvugo ya Ingabire, avuga ko Polisi y’Igihugu ikora nk’uko TIR iyishinja byaba ari ukwirengagiza amategeko agenga Polisi mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi yemera ko hari ibihugu umuntu afatirwa mu ikosa agashyikirizwa inkiko, ariko avuga ko mu Rwanda abaturage bahisemo amande bitanyuze mu nkiko kubera ko inkiko zishobora kubakerereza mu yindi mirimo.

CSP Twahirwa yemeza ko nta muntu ushobora kurenganywa kuko icyemezo gifatwa n’abantu benshi, kandi ufatiwe icyemezo iyo atanyuzwe yiyambaza inzego nkuru za Polisi.

Yagize ati"Nta gikorwa twoherezamo umukozi umwe, abapolisi bafata icyemezo nk’ikipe, bisobanuye ko umwanzuro bafata uba wasesenguwe kandi abatishimiye imyanzuro yabafatiwe, bashobora kubimenyesha inzego za polisi."

Nubwo ariko TIR ishinja imyubakire y’inzego za Polisi ko yaha icyuho kurenganya abaturage, yagaragaje ko uru rwego ari rumwe rwateye intambwe ndende mu kuyihashya muri uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CSP Celestin Twahirwa
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CSP Celestin Twahirwa