Abategura ‘Sweden@Rwanda’ bazahuriza hamwe abahanzi n’abakora iby’ubukorikori mu byiciro bitandukanye mu Rwanda basobanurirwe n’itsinda rizava muri Suwede uburyo kwishyira hamwe, gusangira ubumenyi no gufatanya ari zimwe mu nkingi zikomeye zafashije abahanga udushya bo muri Suwede gutera imbere, ku buryo n’abo mu Rwanda babyigiraho.

Suwede yatekereje iki gikorwa k’u Rwanda kuko ari kimwe mu bihugu bikataje mu iterambere, aho ikoranabuhanga rigeze ku ntera ishimishije ndetse umunsi ku munsi urubyiruko rw’ u Rwanda ruhanga udushya turubashisha gutera imbere no kwibeshaho.

Mu guhanga udushya, Suwede iza mu bihugu bya mbere

Mu cyegeranyo “The Global Innovation Index” kigaragaza uko ibihugu bihagaze mu guhanga udushya cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2014, Suwede yaje ku mwanya wa 3 ikurikiye u Busuwisi n’u Bwongereza.

Kuri iki cyegeranyo, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 102.

Abategura Sweden@Rwanda basanze Abanyarwanda basobanukirwa neza urwego Suwede igezeho mu guhanga udushya ari uko bigereyeyo bakirebera n’amaso intera ubugeni n’ubukorikori bugezeho ndetse bakagira n’ibyo babigiraho.

Mu itsinda ryaturutse mu Rwanda rigiye kureba urwego Suwede igezeho, harimo abakora ibijyanye na muzika filimi, imideli, uburezi, ibigo bifite aho bihuriye no guhanga udushya ndetse n’Itangazamakuru.

Itsinda ryari rigizwe n'abakora ibijyanye na muzika filimi, imideli, uburezi, ibigo bifite aho bihuriye no guhanga udushya ndetse n’Itangazamakuru.
Itsinda ryari rigizwe n'abakora ibijyanye na muzika filimi, imideli, uburezi, ibigo bifite aho bihuriye no guhanga udushya ndetse n’Itangazamakuru.

Icyari kigamijwe muri uru rugendo, ahanini ni ukwerekana uburyo inzego zitandukanye zigenda zifatanya mu kuzamura icyiciro cy’ubuhanzi n’ubukorikori.

Mu gihe kingana n’icyumweru itsinda riturutse mu Rwanda ryamaze muri Suwede, aho basuye hose basohokaga ubona batangajwe ndetse banejejwe n’urwego abakora ibijyanye n’ubuhanzi n’ubukorikori bagezeho.

Aho Suwede ikomora guhanga udushya…

Uhereye muri Minisiteri y’umuco, aho basuye bwa mbere, uburyo baha agaciro ubuhanzi n’ubukorikori, byagaragaye ko ari ibintu ubwabo bumva kandi bazi neza uruhare icyo cyiciro kigira mu iterambere ry’igihugu. Uvuye mu buyobozi, ukagera no mu bigo byigenga bikora ibijyanye n’ubuhanzi n’ubukorikori, naho ubona bose bazi neza ko bavuye kure ariko bafite icyizere cy’ejo hazaza ndetse banishimiye aho bageze kubera uburyo igihugu muri rusange kizi akamaro kabo.

Uruhare runini mu iterambere ry’ubuhanzi n’ubukorikori muri Suwede, ni uburezi. Mu mashuri ndetse n’ibigo bifite aho bihuriye n’uburezi iryo tsinda ryabashije gusura, ikintu kigaragara ni uko uburezi bwo muri Suwede buri ku rwego ruhanitse.

Abanyeshuri kuva mu mashuri abanza, bashishikarizwa kutagira icyo bapfa kwemera, ahubwo ko icyo bigishijwe cyose bakwiye kucyibazaho, bagatekereza niba ibyo kibaye atari ukuri, icyagakwiye kuba ukuri.

Uwo murongo bagenderaho utera abanyeshuri kugira amatsiko; gutekereza cyane ndetse no kudatinya kugerageza ikintu gishya dore ari nabyo batozwa, dore ko guhanga udushya nta kindi kibitera atari ugutinyuka kugerageza ibitarakorwa.

Kuva uburezi bwo muri Suede bwatangira kugendera kuri uwo murongo, ntibyatinze maze impinduka zitangira kugaragara ku buryo abo uganiriye nabo baguhamiriza ko ariho bakesha iryo terambere.

Abanyarwanda bari basuye Suwede, nyuma y’urugendo rwabo, habayeho kwicara hamwe bategura igikorwa nyir’izina kizabera mu Rwanda muri Nzeri.

Igikorwa kizagirwamo uruhare runini n’Abanyarwanda ariko bifashishije ibyo babonye muri Suwede, bizatuma kuva icyo gihe haba impinduka mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubukorikori mu Rwanda.

Umunsi wo gukusanya ibitekerezo ku gikorwa Sweden@Rwanda, bahisemo gukorera mu cyumba cyera nk'ikimenyetso cyerekana ko umushinga ukiri mushya,ko igitekerezo cya buri wese ari ingirakamaro
Umunsi wo gukusanya ibitekerezo ku gikorwa Sweden@Rwanda, bahisemo gukorera mu cyumba cyera nk'ikimenyetso cyerekana ko umushinga ukiri mushya,ko igitekerezo cya buri wese ari ingirakamaro

Hitezwe impinduka nyuma ya Sweden@Rwanda

Hari imbogamizi nyinshi zituma abakora ibijyanye n’ubuhanzi n’ubukorikori mu Rwanda badatera imbere. Gusa, nta kibazo kitabonerwa umuti mu gihe abantu bishyize hamwe, akaba ari nacyo cyifuzo cya mbere bamwe mu bari mu rugendo batanze.

Biragoye kuba umuhanzi yatera imbere mu gihe adafite n’ishyirahamwe nibura rishobora kumuvuganira mu gihe uburenganzira bwe bwatsikamiwe. Bizorohera buri wese ukora ibijyanye n’ubuhanzi n’ubukorikori igihe azaba afite urwego ahuriyemo na bagenzi be, bahuriza hamwe ibibazo ndetse n’ibyifuzo bya buri umwe wese ndetse bakanabishakira umuti.

Indi mpinduka abasuye Suwede bagaragaje ko bifuza kubona mu Rwanda, ni igihe abashinzwe iterambere n’ubukungu bw’igihugu bazaba babasha gusobanukirwa uburyo ubuhanzi n’ubukorikori bifite uruhare mu iterambere ry’ u Rwanda, byaba mu ikoranabuhanga; mu bukerarugendo; mu buhinzi ndetse n’ahandi.

Hari icyizere ko abazitabira igikorwa “Sweden@Rwanda”, bazahava bafite amatsiko ndetse n’inyota yo kubona ibyo ubuhanzi n’ubukorikori bwakora mu gihugu cy’u Rwanda, bityo bakaba batangira kubibyaza umusaruro.

Ubwo basuraga Ambasade y'u Rwanda muri Suwede, bakiranywe urugwiro
Ubwo basuraga Ambasade y'u Rwanda muri Suwede, bakiranywe urugwiro
Ifoto y'urwibutso hamwe na Ambasaderi Venatia Sebudandi
Ifoto y'urwibutso hamwe na Ambasaderi Venatia Sebudandi
Itsinda riturutse mu Rwanda ubwo ryasuraga umushinga Re Rag Rug ubyaza inyungu imyenda yajugunywe bakavanamo indi myambaro cyangwa ibindi bikoresho
Itsinda riturutse mu Rwanda ubwo ryasuraga umushinga Re Rag Rug ubyaza inyungu imyenda yajugunywe bakavanamo indi myambaro cyangwa ibindi bikoresho
Bifashishije imyenda yajugunywe, abo muri Re Rag Rug babashije gukoramo ibyo kwifubika babohesheje intoki zabo
Bifashishije imyenda yajugunywe, abo muri Re Rag Rug babashije gukoramo ibyo kwifubika babohesheje intoki zabo
Uko uzenguruka umugi wa Stockholm niko ubona udushya twinshi, iyi ni restaurant yakoze intebe zo muri ubu bwoko
Uko uzenguruka umugi wa Stockholm niko ubona udushya twinshi, iyi ni restaurant yakoze intebe zo muri ubu bwoko
Mu nzira bajya KISTA NOD, inyubako irangwamo ibikorwa bijyanye n'Ikoranabuhanga
Mu nzira bajya KISTA NOD, inyubako irangwamo ibikorwa bijyanye n'Ikoranabuhanga