{Nyuma yo kuregwa ibikorwa by’ubupfumu no kuroga abaturanyi, umukecuru w’imyaka 60, Thereza Bankundiye utuye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana yahawe iminsi 15 yo kuba yimutse aho yaratuye.}
Umuyobozi w’umudugudu, Jean Marie Kalisa yatangarije The New Times ko abaturage bamugejejeho ibirego ko Bankundiye yabiciye abantu abaroze ndetse abateza indwara z’ibyorezo bityo bamusaba kwimuka aho atuye bitarenze iminsi 15.
Kalisa yagize ati: ”Twamuhaye iyi minsi mu rwego rwo kugarura umutuzo no gukiza umuryango we; aba baturage bamaze kurakara cyane."
Nubwo Bankundiye yahawe iminsi 15 yo kwimuka aho atuye ntabwo inzego zishinzwe umutekano nka Polisi y’igihugu zigeze zimenyeshwa.

Ibitekerezo 0