Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nibwo uyu musore witwa Sinzabakwira yagiye kuroba mu kiyaga cya Mugesera, iwabo bategereza ko ataha baraheba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabungo, Ntabanganyimana Omari selemani, yatangarije IGIHE ko Sinzabakwira yari afite uburwayi, ati “Yarwaraga igicuri, noneho agiye kuroba ari wenyine kiramufata ahita arohama mu kiyaga, umurambo wabonetse kuri uyu wa gatandatu.”

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko nyakwigendera ari mwene Mwanganabo na Mukamuhizi, andi mazina yabo ntarayamenya.

Ntabanganyimana akaba asaba imiryango ifite abafite uburwayi bw’igicuri, kujya bababuza kujya kuroba ku kiyaga bari bonyine.