{Kuwa kane abakoresha umuhanda Rwamagana-Kigali bamaze igihe kinini mu muhanda nyuma y’aho ikamyo yari ihetse toni 35 z’ibigori yibaranguye maze umushoferi n’abafasha be babiri barakomereka.}
Inkuru ya The New Times ivuga ko umushoboferi wari utwaye iyi kamyo ifite ibirango byo muri Tanzania witwa Charles Shukuru ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Rwamagana.
Abapolisi bari aho iyi mpanuka yabereye batangaje ko yabaye ahagana saa sita z’amanywa ubwo umushoferi yananirwaga kuyobora ikamyo yari atwaye ubwo yari ageze mu ikorosi rigoye kandi afite umuvuduko ukabije.
Polisi yahise yitabaza imodoka zabugenewe mu gutabara ngo zikure iyi kamyo mu muhanda.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi avuga ko iri korosi rigoranye kandi hari gahunda yo gushyiraho ibyapa byinshi biburira abashoferi bagiye kurishyikaho.
CP Rumanzi yagize ati “Tugiye kuganira n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya imihanda n’ubwikorezi (RTDA) ngo hongerwe ibyapa mu mihanda cyane cyane ahari ahantu hashobora guteza impanuka ku mihanda minini.”
Umwe mu baturage babonye iyi kamyo yibirindura, Habiyambere Alex yavuze ko imodoka ninizikunze guta umuhanda muri iri korosi, ati “Nibura mu byumweru bibiri, aha habera impanuka cyane cyane z’amakamyo.”

Ibitekerezo 0