Abaturage bo mu murenge wa Munyaga, mu karere ka Rwamagana, batangaza ko babangamiwe bikomeye n’urugendo rurerure bakora bagana ku isoko. Ibi ngo bikaba bibateza igihombo mu gihe bamwe bahitamo kureka kugurisha imyaka ikabahombera yononekara.

Muri Rwakigara akagari ka Kaduha, abaturage batangaza ko iki kibazo kibakomereye kuko barema isoko rya Rwamagana, ari uko babanje kugenda ibirometero 12 byose (12 Km) n’amaguru cyangwa igare kandi bikoreye.

Gad Mbarushimana, umwe muri aba baturage, barema isoko rya Rwamagana aturutse kure, avuga ko ibitoki beza babigurisha ku mafaranga make kugira ngo bibavire mu mirima. Ati: “Ibi bituma umusaruro wangirikira mu murima. Aho kugirango nywikorere nywujyana ku isoko i Rwamagana mu birometero n’ibirometero n’amaguru.”

Abaturage ba Kaduha, muri uyu murenge, bo bavuga ko baramutse bafite ahantu heza hagurishirizwa imyaka beza byabafasha kwihutisha iterambere kuko hari igehe bibapfira ubusa.

Uyu murenge wa Munyaga, ufite ubukungu bukomoka ku buhinzi bw’ibitoki ibigori, amasaka n’ibishyimbo.

N’ubwo ikibazo cyo kugeza umusaruro ku masoko kibasira abahinzi, abafite amagare bo baba babyinira ku rukoma kuko ari bo bahabwa ibiraka byo gutunda imyaka yamyaka ya bamwe baba banze ko ipfira mu murima, bagahembwa atubutse.

Bame mu bahinzi bo bavuga ko nayo abateza igihombo mu kwishyurira imyaka yabo bayijyana kuyigurisha i Rwamagana.

Iki kibazo cy’isoko riri kure y’abaturage, ubuyobozi bw’umurenge wa Munyaga buvuga ko bukizi, ndetse ko bwagishikirije inama njyanama y’akarere bubasaba ko akarere kabafasha kubaka isoko rihuza uyu murenge n’indi bituranye no kububakira umuhanda ugera i Rwamagana.

[email protected]