{Akarere ka Rwamagana bwemeza ko amakimbirane mu ngo yagabanutse cyane, bitewe n’umushinga uhari witwa “Bandebereho”, ushishikariza abagabo kugira uruhare rufatika mu bungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.}
Ubwo mu Murenge wa Kigabiro hasozwaga icyiciro cya mbere cy’ubwo bukangurambaga ku gushimangira uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yagaragarije abaturage ko amakimbirane yaterwaga n’ubukene bwakururwaga no kudatahiriza umugozi umwe, wasangaga umugabo ariwe ufataga ibyemezo byose wenyine.

Uwimana yagize ati ”Mu mirenge ine, umushinga wa Bandebereho ukoreramo muri aka karere, usanga abaturage barangajwe imbere n`iterambere ry’ingo zabo, ntaho wakunva ngo umugore n`umugabo barwanye cyangwa bagiranye amakimbirane, aho twageraga tugiye gusura abaturage mbere wasangaga batwakiriza ibibazo by`imbonezamubano ariko ubu ibyo twakira ni bike ugereranyije no hambere.“
Yemeza ko imibare y’abahohoterwa yagabanutse kubera ubukangurambaga mu baturage, aho bigishwaga buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, ubonye ihohoterwa akihutira kubimenyesha ubuyobozi bumwegereye.
Imiryango imwe yagiye ihura n’ibibazo byo kutumvikana ikaza guhinduka, itanga ubuhamya ko ubu itera imbere.
Hitimana Samuel yemeje ko mbere atumvaga akamaro k`uburinganire n`ubwuzuzanye, agahohotera umugore.
Yagize ati”Sinakozwaga iby’uburinganire n`ubwuzuzanye mu muryango kuko nahoraga nunva ko umugore agomba guhora ari hasi yanjye, kubera ko nta kazi agira kinjiza amafaranga, iyo yagiraga icyo avuga kitanyuze naramukubitaga, imyanzuro yose ijyanye n`urugo ni njyewe wayifataga, ariko ubu namenye ko gushyira hamwe n`umufasha wanjye ari byo byadufasha mu kwiteza imbere.“
Mukahirwa Juventine nawe avuga ko mbere yahoze agirana amakimbirane n`umugabo we ariko nyuma y`inyigisho bahawe ubu bafanya muri byose.
Yagize ati ”Mbere urugo rwacu rwari ruzwi cyane mu mudugudu kubera ko twahora mu manza ndega umugabo wanjye ihohoterwa , ariko ubu iyo mfite imirimo myinshi mu rugo aramfasha yita ku bana, abakarabya cyangwa se akanabagaburira, ajya mu gikoni agateka nanjye nkamufasha kandi ubu twabaye intangarugero iwacu mu Mudugudu. “
Umushinga“Bandebereho”ushyirwa mu bikorwa n’ Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC).




Ibitekerezo 0