{Icyegeranyo gishya cyasohowe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TIR), kuri uyu wa Gatatu, kiragaragaza ko ruswa muri rusange yagabanutse ariko ikarushaho gushinga imizi mu rwego rw’abikorera.}
TIR yashyize mu majwi urwego rw’abikorera mu Rwanda ko ruswa aho gucika igenda izamuka cyane mu bijyanye no gupiganira amasoko. Igiteye inkenke, kuyirwanya bikaba ari ihurizo rikomeye, kuko abayitanga bumva basangiye inyungu n’abayibaka.
Imibare igaragaza ko impuzandengo ya ruswa igaragara muri uru rwego yageze ku bihumbi birenga 30 ivuye ku bihumbi bine by’amafaranga y’u Rwanda yariho umwaka ushize.
Umuyobozi wa TIR, Ingabire Marie Immaculée, yagaragarije itangazamakuru ko atewe impungenge na ruswa mu bikorera.
Yagize ati “Mu rwego rw’abikorera, ruswa iri gufata intera ndende, kandi biragoranye kuyirwanya, kuko abayakwa bahabwa serivisi zaho bose baba bumva bungutse, hari n’ abatinya kubivuga ngo batabura amasoko.”

Uretese urwego rw’abikorera, TIR yatangaje ko mu zindi nzego ruswa yagabanutse. Nko muri Polisi yagabanutse ku kigero cya 10% ugereranije n’umwaka ushize.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko kugira ngo ruswa muri uru rwego igabanuka hashyizwemo imbaraga nyinshi.
CSP Twahirwa yagize ati "Nka polisi twahinduye byinshi mu gukumira ruswa iwacu, hashyizweho urwego rwa polisi rushinzwe kurwanya ruswa mu bakozi bacu, twashyizeho imirongo itangirwaho amakuru ya ruswa mu bakozi, n’aho tuzi hakunze kuvugwa ruswa mu kazi kacu, twagiye twoherezayo abapolisi bakuru, ibyo bikiyongeraho ibihano bikaze dufatira umupolisi wagaragaweho ruswa, muri make ibi byadufashije kugabanya ruswa iwacu."
Mu kugereranya impuzandengo y’amafaranga yagiye yishyurwamo ruswa mu nzego zitandukanye, iki cyegeranyo kigaragaza ko amafaranga yatanzwemo ruswa kuri Polisi yageze ku mafaranga asaga gato ibihumbi 20 avuye ku bihumbi bisaga 47.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ruswa yagabanutse mu Rwanda bagendeye ku buhamya bw’ababajijwe mu turere 11 twakorewemo ubushakashatsi.
Muri raporo yasohowe ku rwego rw’isi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 55 mu bihugu bigaragaramo ruswa nke.

Ibitekerezo 0