Mukaniyonsenga yamize igiceri ku wa 14 Gashyantare 2018 ariko ababyeyi be ntibahita bamenya aho cyahagamye kuko yatinze kugezwa kwa muganga.

Ababyeyi b’uyu mwana batuye mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bagiye kumuvuza ku Bitaro by’i Mibirizi babwirwa ko nta bushobozi bifite bwo kumuvura bibohereza mu Bitaro bya Kaminuza i Huye ariko babura uburyo bwo kuhagera.

Mu kiganiro umubyeyi w'uyu mwana Mukashyaka Louise yagiranye na TV1 dukesha iyi nkuru yavuze ko abaganga bo mu Bitaro bya Mibirizi bamubwiye ko iki giceri bari kugikuramo iyo kiba cyaraheze mu muhogo ngo ntacyo babikoraho kuko cyageze mu gituza.

Yagize ati “Yamize igiceri ku wa Gatatu ushize gihagama mu gatuza, mujyana i Mibirizi batubwira ko nta kintu badukorera banyohereza i Butare, ariko sinabashije kujyayo kubera ikibazo cy’amafaranga y’itike ndetse nta na mituweli mfite.”

Mukaniyonsenga kugira ngo avurwe arasabwa nibura gutanga amafaranga ibihumbi 500Frw. Ababyeyi be basabye ubufasha kugira ngo umwana avurwe kuko no kugira ngo asuzumwe mu Bitaro bya Mibirizi bagurishije isambu.

Mukashyaka Louise ubyara Mukaniyonsenga wamize igiceri aboneka kuri nimero ya telefone ngendanwa 0727827293.

Umubyeyi wa Mukaniyonsenga agaragaza ifoto yo kwa muganga y'aho igiceri cyahagamye
Umubyeyi wa Mukaniyonsenga agaragaza ifoto yo kwa muganga y'aho igiceri cyahagamye
Mukaniyonsenga ahora aribwa kubera igiceri cyamuheze mu gituza
Mukaniyonsenga ahora aribwa kubera igiceri cyamuheze mu gituza