{Abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi bafite ikibazo gikomeye cy’ubwigunge baterwa n’uko hashize igihe kigera ku mezi atanu nta modoka ibafasha mu rugendo igera muri uyu murenge.}
Ubusazwe imodoka yageraga muri uyu murenge yari imwe rukumbi ya Onatracom yatwaraga abagenzi bava cyangwa bajyayo. Ikaba imaze amezi agera kuri atanu itahagera kubera ikibazo cy’umuhanda Nyakabuye-Nyabitimbo wangiritse, ibyo bikiyongeraho ibindi bibazo nko kutagira amazi,amashanyarazi ndetse no kutagerwaho n’itangazamakuru.
Mu rwego rwo kwegera abaturage no kumenya imibereho yabo, n’ibibazo bahura na byo muri iyo mibereho Imvaho Nshya yasuye abaturage batuye muru y’Umurenge wa Butare uherereye mu Majyepfo y’Akarere ka Rusizi iganira nabo. Mu bibazo bafite igikomeye cyane muri iyi minsi ni icya Bisi yajyagayo, ubu ikaba imaze ukwezi n’igice itahagera kubera ibiraro byangiritse biri mu muhanda Nyakabuye–Nyabitimbo, kandi iyo Bisi ari yo yonyine yahatwaraga abagenzi kuko nta yindi modoka yerekezaga muri uyu murenge ishobora gufasha abaturage ikigaragara n'uko uyu muhanda wasubije abaturage bo muri akagace inyuma mu iterambere kuko abenshi mu bahatuye bahahira mu masoko ya Nyakabuye na Bugarama.
Ntabwo ari iki kibazo cy'umuhanda gusa abaturage bavuga ko bafite hari nn'ikibazo cy’amashanyarazi n’amazi bikunze kubagora. Abenshi ngo banywa amazi yo mu mamasoko kandi kuyabona na byo bikaba ari insobe kubera imisozi miremire uwo murenge ufite.
Kutagerwaho n’amashanyarazi nabyo ngo bituma bahera mu bukene bukabije, bakavuga ko bayabonye hari byinshi babona yakemura.
Ku kibazo cy'uko nta Bisi ikigera muri uyu murenge, Umuyobozi wa Onatracom mu Karere ka Rusizi yadutangarije ko badashobora kujyana imodoka mu muhanda umeze nabi kuriya akaba yaratubwiye ko mu gihe Akarere kazaba ka koresheje uyu muhanda Bisi izongera igasubukura ingendo zayo muri uyu murenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko ibibazo byose aba baturage bagaragaje bigiye kubonerwa umuti. Mu gihe gito kuko abafatanyabikorwa bakoze uyu muhanda bagiye kongera kuwusana uyu muhanda ukaba wari wakozwe nu mushinga Helpege Rwanda.
Uyu murenge wa Butare ufite abaturage 18874 batuye mu tugari 4 tugizwe n’imidugudu 34, ugahana imbibi n’Imirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye na Bweyeye yo mu karere ka Rusizi, igice cyawo kinini kikaba muri Pariki ya Nyungwe.
Inkuru dukesha: Imvaho Nshya

Ibitekerezo 0