{Nyirasafari Marie utuye mu murenge wa Nzahaha akarere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba yabyaye abana babiri b’impanga bavutse bafatanye bahita bapfa.}

Nk’uko umuganga mukuru w’ibitaro bya Mibirizi, Dr. Akintije Simba Calliop yabitangarije IGIHE, ngo aba bana bavutse bapfumbatanye bahuje inda ariko ngo bakaba batagize amahirwe yo kubaho.

Abajijwe icyaba kibitera, Dr. Simba yavuze ko ibi bintu bidasnzwe kuko ngo bidakunda kubaho icyokora ngo bishobora kubaho bitewe n’impamvu zitandukanye.

Kenshi na kenshi ngo mu gihe umugore agitwita, igi hari igihe ryigabanya nabi. Ibibazo nk’ibi ngo bibaho gake gashoboka.

Nyirasafari Mariya ubu ngo akaba akomeje kwitabwaho gusa ngo nyuma y’aho ibi bimubereyeho yabaye nkugira ikibazo cy’ihungabana ariko abaganga bashinzwe kwita ku barwayi bahungabanye bakaba bakomeje kumwitaho.

Bamwe mu baganga bo mu bitaro bya Mibirizi, bavuze ko ngo mu bihugu byateye imbere mu buryo buhanitse mu bijyanye n’ubuvuzi, ngo abantu nkaba bashobora kubaho ariko nabwo ni mu buryo bw’ibitangaza.

Foto/K2D

[email protected]