{Inama y’umutekano y'Akarere ka Rusizi yo ku wa 29 Ugushyingo 2012, yafashe umwanzuro ko abaturage bajya bambuka bajya muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo bakoresheje impapuro z'inzira(Laisser-passer) aho kwambuka uko basanzwe bamenyereye kuri “Jeto”.}
Impamvu y’uyu mwanzuro ituruka ku bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda bari basanzwe bagenderana n’abaturanyi babo ba Congo i Bukavu bakoresheje Jeto, byongeye kandi n’ abashinzwe umupaka wa Congo bakaba batacyemera bene urwo rwandiko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar avuga ko abaturage bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe, Mururu na Bugarama bari basanzwe bagana muri Congo bakoresha Jeto, ko nyuma y’aho abanyekongo batakiyemera, abaturage basabwa gukoresha impapuro z’inzira zabugenewe.

Muri iyo nama y'umutekano kandi ubuyobozi bwibukije abaturage kwita kuri gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza n'izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho ya bo.

Ibitekerezo 0