Bari basanzwe bahinga imbuto z’amoko atandukanye zirimo Imbatura ariko ngo zikagaragaza uburwayi bigatuma zidatanga umusaruro ugereranyije n’imbaraga baba bazitayeho.
Iyi mbuto yatangiye kugeragezwa mu gice cya koperative ihinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu gice cy’Umurenge wa Nyakabuye, abahinzi bawo bavuga ko iyi mbuto bise Twigire muhinzi itanga umusaruro kurusha izindi zari zisanzwe.
Habiyambere Gilbert ati “Yatubereye nziza ugereranyije n’izindi twari dufite, urugero urebye nk’imbatura twahingaga twakuragamo imifuka itanu ariko imbuto ya twigire twahinze dusaruramo imfuka irindwi.”
Emmanuel Harerimana ati “Ni umuceri mwiza muremure ushobora guhangana n’indi ku isoko, iki gihembwe ndumva nshaka kujya kuguza koperative kuko nabonye amafaranga. Kuri Are icumi nasaruye imifuka umunani urumva ko harenzeho imifuka ibiri ku yo twahingaga mbere, urumva ko ari nziza.”
Iyi mbuto nshya iri gutuburirwa muri iki kibaya, muri koperative yageragerejwemo yatanze umusaruro wa toni 1965 zasaruwe kuri hegitare 353, mu gihe ihinga ryari ryabanje habonetse umusaruro wa toni 1841 zasaruwe kuri hegitare 360.
Agoronome Isingizwe Jean de Dieu ukurikirana abahinzi bo muri iyi koperative, avuga ko iyi mbuto igaragaza itandukaniro n’izindi mbuto aho idakangwa n’uburwayi kuko ari byo byatubyaga umusaruro mbere.
Ati “Iyi mbuto ni nshyashya, umusaruro wariyongereye kuri kino gihembwe ukurikije umusaruro twari twasaruye mu gihembwe cy’ihinga gishize. Nta burwayi burayigaragaraho, ni imbuto nziza rwose.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’amakoperative y’abahinzi b’umuceri, Drocella Mukasine, avuga ko mu ihinga ritaha abahinzi bose bazahinga imbuto ya Twigire muhinzi kuko itari yaba nyinshi ngo bose bayihinge muri iri iki gihembwe.
Ati “Twarayishimye ni nziza, igomba gusakazwa mu gishanga cyose, turabiteganya mu gihembwe gitaha, iri gutuburwa ari nyinshi ku buryo mu gihembwe kizatangira mu kwezi kwa kabiri izakwira mu gishanga hose.”
Ikibaya cya Bugarama gikora ku Mirenge ine y’Akarere ka Rusizi, gihingwa ku buso bwa hegitari 1500, iyi mbuto nshya yitezwho kuzamura umusaruro ukava kuri toni eshanu kuri hegitare imwe ukagera kuri toni zirindwi.







Ibitekerezo 0