{Abaturege bo mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi, barashishikarizwa kwicungira umutekano kandi bagaharanira kurwanya urugomo n’ubuharike bikiboneka muri uyu murenge.}
Ibi babisabwe n'Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, mu nama yaguye y’umutekano yamuhuje n'abaturage b'uwo murenge tariki ya 11/12/2012.
Ibiganiro byatangiwe muri iyi nama byagarutse cyane ku mutekano, aho ngo bigaragara ko Umurenge wa Gikundamvura uza mu mirenge y’akarere ka Rusizi igaragaramo ibyaha by’urugomo bikabije.
Yaba umukuru wa Polisi n’umuyobozi w’ingabo Lt. col. Masumbuko, bose bashishikarije abo baturage kureka ibitera ibyaha bagaharanira kwicungira umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abaturage kurushaho kwiyubaka no kubungabunga ibyo bamaze kugeraho mu iterambere, kandi bagashyiraho igitabo kimenyekanisha ishusho y’abaturage batuye muri buri mudugudu.
Umurenge wa Gikundamvura uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi. Iyi nama y’umutekano ije mu rwego rwo kubahumuriza hagendewe ku bivugwa mu tundi Turere duturiye imipaka y’u Rwanda n’ibindi bihugu ko hari abacengezi bamaze iminsi bashaka kwinjira mu gihugu ibyo bikaba bisaba ko abaturage baba maso kandi bagafatanya n’inzegoz’umutekano.

Ibitekerezo 0