Byagarutsweho mu bukangurambaga bwiswe Menya RFL bwatangijwe n’iyi Laboratwari, bugamije kwegereza abaturage serivisi zayo no kurushaho kubasobanurira ibyo ikora.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi ku wa 15 Ukwakira 2022, aho abahatuye basobanuriwe byinshi kuri RFL.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko batari bazi iyi Laboratwari, ariko nyuma yo kumenya serivisi itanga, ubu bagiye kuba aba mbere mu gusigasira ibimenyetso mu gihe hari umuntu witabye Imana, ndetse no gukurikirana abagabo batera inda bakihakana abana.

Nyabukobwa Anne Marie yavuze ko agiye kuba mu ba mbere bagira abandi inama yo kudasibanganya ibimenyetso, no kutegera ahabereye icyaha ahubwo bakamenyesha ubuyobozi.

Yagize ati "Abenshi ntabwo twari tuzi iki Kigo, ubu tugiye kwigisha abandi ko badakwiye kwegera nk'urugero aho basanze umuntu wapfuye, ntitumukoreho kugira ngo tudasibanganya ibimenyetso, ahubwo tuzajya tuhazitira ubundi duhamagare ubuyobozi buze, abe aribwo bukora iperereza kugira ngo uwakoze icyaha afatwe, abihanirwe bavuye kureba icyamwishe".

Aba baturage bemeje ko hari abagabo benshi batera inda abana babo kakabihakana, bityo bigatuma umugore arera umwana wenyine.

Ariko ngo bamenye ko bagana iki Kigo bagakoresha ibipimo ndangasano bakamenya neza se w’umwana, nk'uko Nyiranteziryayo Therese yabigarutseho.

Yagize ati "Abana bacu baterwaga inda ariko ntitumenye aho tubariza. Ubu twamenye aho twabariza bakajya gupima uturemangingo ndangasano bityo bagafatanya kurera umwana, yaba yamuhohoteye agahabwa ubutabera".

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, Dr Charles Karangwa, avuga ko ntaho igihugu cyagana Urubyiruko rwarabaswe n'ibiyobyabwenye ari naho yahereye asaba abakiri bato kutishora mu biyobyabwenge kuko ari bo Rwanda rw'ejo.

Yagize ati "Urubyiruko muri hano ndabakagurira kureka kunywa ibiyobyabwenge niba mu binywa mu bireke. Ibiyobyabwenge byica u Rwanda rw'ejo kandi ni mwe rutezeho amarariro n'amaramuko. Kandi nimubinywa muzatuma nta Rwanda rw'ejo tugira. Tukaba dufite gahunda yo gupima ibiyobyabwenge, aho tureba ingano abantu bafite mu maraso bamwe tukabagira inama abandi bagakosorwa".

Umuyobozi wa Karere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko iyi Laboratwari ije kubafasha muri gahunda zitandukanye, asaba abaturage bafite ibibazo kudaceceka ahubwo bakagana iyi Laboratwari.

Ati "Abanya-Rusizi ntimukwiye guheranwa n'ibibazo ahubwo mugomba kugana iyi Laboratwari, kugira ngo abantu bashidikanya ku bibazo babafashe bisobanuke neza".

Rwanda Forensic Laboratory itanga serivisi zirimo gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, ikaba iganwa n’inzego za Leta n'abantu ku giti cyabo, baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.

Kuva muri 2018 kugeza ubu, RFL imaze kwakira amadosiye arenga ibihumbi 30, amenshi yiganjemo ni iy’abantu baba bafashwe ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga
Abayobozi batandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga
Dr Charles Karangwa yasobanuriye abaturage serivisi nyinshi zitangwa na RFL
Dr Charles Karangwa yasobanuriye abaturage serivisi nyinshi zitangwa na RFL
Abaturage benshi bari bakoraniye mu Bugarama
Abaturage benshi bari bakoraniye mu Bugarama
Umuhanzi Senderi yasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga
Umuhanzi Senderi yasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga