Aba bahinzi bavuga ko bagiranye amasezerano n'iyo kompanyi ihagarariwe na Habiyambere Guillaume ko bazishyurwa amafaranga miliyoni 40 n’ibihumbi 600 Frw ku bitumbwe by’ikawa.
Umuhinzi witwa Mugiraneza Jean Pierre yagize ati “Ikibazo cy’umwenda Hidden Wearth itubereyemo kimaze igihe kitubangamiye, twabahaye ikawa ya miliyoni 46 batwishyura miliyoni 6 Frw gusa ariko batwizeza ko nyuma y’icyumweru kimwe bagomba guhita batwishyura ariko kugeza na n’ubu tuvuye muri uko kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2016.”
Aba bahinzi bagaragaza ko kwamburwa byabagizeho ingaruka zikomeye kuko umusaruro wabo ari wo ubabeshaho.
Nyandwi Ernest ati " Mfite abana mu mashuri none nafashe imyenda hirya no hino kugira ngo abana bige na n’ubu iyo myenda ndacyayirimo kandi mbere nta kibazo nagiraga ndetse n’amafaranga twakuye mu bitumbwe yadufashaga gukomeza gukorera kawa yacu, turifuza ko ubuyobozi bwaturenganura.”
Aba baturage bavuga ko ikibazo bakigejeje k'ushinzwe amakoperative mu murenge ndetse no ku buyobozi bw'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB).
Mu gushaka kumenya impamvu iyi Hidden Wearth itishyura aba baturage, twashatse ku murongo wa telefone Habiyambere Guillaume uyihagarariye ariko hashize icyumweru cyose itari ku murongo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Kankindi , avuga ko iki kibazo akarere katari kakizi.
Yagize ati “Abo bahinzi ntabwo bigize begera ubuyobozi kugira ngo icyo kibazo gishakirwe ibisubizo. Ikindi dufite task force y’amakawa ikora inama buri gihembwe ikareba ibibazo byose biri muri urwo rwego rw’ubuhinzi bw’amakawa n’imicururize y’ikawa. Numva icyo twakora twabegera tukameya icyari cyo ariko ntabwo ba nyiri ubwite bari barigeze bagishyikiriza ubuyobozi.”
Iyi koperative y’abahinzi ba kawa igizwe n’abanyamuryango 180 bishyize hamwe kuva mu mwaka wa 2009.






Ibitekerezo 0