{Rurageretse hagati y’umuryango Barakabaho uhagarariwe na Musenyeri Alex Birindabagabo wo mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), hamwe n’umupfakazi Joyce Mukagashugi, umukristo w’iryo torero.}
Barakabaho, usanzwe ari umuryango utegamiye kuri Leta ugendereye gufasha imfubyi n'abapfakazi cyane cyane ababitewe n'intambara ndetse n'icyorezo cya SIDA, aho washinzwe mu kwezi k'Ukuboza 1994.
Ikibazo uko giteye hagati ya Barakabaho n'uyu mupfakazi
Joyce Mukagashugi yajyanywe mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali arezwe na Barakabaho kubera ko yananiwe kwishyura amezi 5 y’ubukode bw’inzu n’ubusitani bwayo biri ku Kimironko/Gasabo mu kibanza nomero 5794.
Barakabaho yasabaga ko Mukagashugi yakwishyura ikirarane cy’ubukode bw’amezi atanu ahwanye na Miliyone eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Barakabaho yasabaga kandi indi Miliyoni y’amafaranga ahwanye n’ikiguzi cy’umwunganizi mu mategeko witabajwe nayo, hamwe na fagitire y’amazi yagiye atishyuye y’ibihumbi birenga gato mirongo ine yasize atishyuye kandi biteganyijwe mu masezerano yasinyweho n’impande zombi.
Mu gihe cyo kwitaba kwa mbere, umukecuru Joyce Mukagashugi ntiyashoboye kuboneka, avuga ko yari arwaye, ariko akaba atarabimenyesheje.
Umucamanza Olivier Mberakurora yahereyeko aruca adahari. Amategeko avuga ko abyemerewe mu gihe urega abyifuje nkuko ashobora kurindira ibisobanuro by’uregwa ku cyamubujije kwitaba.
Urukiko rwategetse ko Umukecuru Joyce Mukagashugi atsinzwe. Rumutegeka kuriha ikiguzi cy’ubukode bw’amezi atandatu ariyo miliyoni esheshatu y’amafaranga, nyamara mu kirego Fondasiyo Barakabaho yararegeye amezi atanu.
Uwunganira umukecuru Mukagashugi, avugako ibi biteye urujijo ko byanze bikunze bigomba guhinduka.
Innocent Ntaganira, Umunyamabanga mukuru wa Barakabaho wakurikiye ibi bibazo byose, avuga ko ntacyo yabivugaho ko bireba abacamaza bazi uko babikora.
Mukagashugi we n’umwunganira yahereye aho ajuririra icyemezo cy’urukiko ariko urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwemeza umwanzuro watanzwe n’urukiko rwa mbere.
Umucamanza Solange Niwemugeni nawe yunze mu rya mugenzi we wo mu rw’ibanze, ategeka ko Mukagashugi atsinzwe. Yaba yararebye igihushane cy’ ikiregerwa cya miliyoni eshanu z’amafaranga zihwanye n’amezi atanu y’ubukode atarishywe, n’icyemezo cy’umucamanza mu rw’ibanze cyategetse ko utsinzwe adahari agomba kwishyura amezi atandatu y’ubukode ahwanye na miliyoni esheshatu y’amafaranga.
Mbere yo kujya mu rubanza, biraboneka ko hageze ahantu ibyumvikanyweho n’impande zombi mu masezerano y’ubukode ntibyubahirizwe neza.
Mukagashugi avuga ko yatangiye mu mwaka wa 2007, atanga ubukode bwa 650.000 ku kwezi ku nzu n’ubusitani bwa Barakabaho aho yakiraga amakwe n’amanama.
Muri Kamena 2009, amasezerano yarahinduwe ikiguzi cy’ubukode kizamuka kugera kuri miliyoni ku kwezi. Cya cyumweru Barakabaho yashyize mu masezerano ko ari icyayo, ikibyazamo umusaruro.
Mukagashugi avuga ko Barakabaho yishyuzaga ubukode urusengero rwa paruwasi ya Kimironko ya Kiliziya y’abangilikani rwahakoreraga imirimo yo gusenga mu gihe we yangiwe kuzana urundi rusengero rwagombaga kumufasha kuriha ubukode bwe.
Avuga ko urwo rusengero rwagombaga kumuriha amafaranga angana na 500.000 buri kwezi.
Muri make uyu mukecuru yari yifunze mu gihe yatanze umunsi w’icyumweru akawegurira Barakabaho. Barakabaho se yaba yemerewe gufata ikiguzi cy’ubukode kindi mu Nzu n’ubusitani yakodesheje na Joyce Mukagashugi? Amategeko se arabyemera?
Ku bw’umuyobozi mukuru wa Barakabaho, ntabwo Mukagashugi yitwaye neza mu mibanire ye na Barakabaho kuva aho itangiye kurihisha. «Ariko se ibyo bivuze iki ? Siwe se washyize umukono kuri aya masezerano? Iyo acisha make akareka agasuzuguro nk’ak’imbwa iryana twari kugera aho twumvikana.»
Mu masezerano yakozwe ku ya mbere Kamena 2009, IGIHE gifitiye kopi gikuye muri Fondasiyo BARAKABAHO biravuga ku ingingo ya Gatatu «…guhindura icyo ari cyo cyose kuri iyo nzu n’ubusitani bwayo bibanza kumvikanwaho n’impande zombi, zigaragaza uruhare rwa buri wese.»
Uku kutumvikana hagati y’impande zombi byatumye impande zombi zitangira gukora nabi, kwitana ba mwana no kwica ingingo z’amasezerano zagiranye.
Mukagashugi ati «Barakabaho yubatse icyumba cy’ibiro by’urusengero itabimenyesheje kandi twaragombaga kubyumvikanaho ku buryo bwo kugabana dépenses zavutse. Nyamara ibyari umunsi w’icyumweru twari twumvikanyeko byabaye kuhaba buri munsi kubera ko aho icyo Cyumba cyuzuriye imirimo y’urusengero yabayeho umunsi ku munsi.»
Musenyeri Birindabagabo we siko abyumva, kandi yumva ko byanze bikunze harabayeho ubwumvikane.
Ati «Harimo akazu kagiyemo, ariko sinzi ari ryari. Ibyo ntibyagombye kugaruka muri 2014. Iyo bataza kubyumvikanaho koko wamara imyaka itanu… ayo mafaranga yakodeshwaga nayo yari kuba yarayavuze bigakemuka. Habuze gushyira mu gaciro kuri uyu mudamu (lack of fairness). Iyo izo conditions atazemera kubera isoko ryariho icyo gihe yari kujya ariha ubukode bwa menshi no kugera kuri miliyoni ebyiri”.
Mu kumva impande zombi zirebwa n’iki kibazo birumvikana ko habayeho ubwumvikane buke kugera aho ifatwa ry’ibyemezo ryica amasezerano y’ubukode.
Mukagashugi ati “Mu igurishwa ry’inzu n’ubusitani bwayo, Fondasiyo Barakabaho yanyandikiye kuwa 28 Kamena13 insaba kuva mu nzu ku wa 31 Nyakanga 2013. Iminsi itarenze 33. Amabaruwa ndayafite kandi nyamara mu ngingo ya 5 y’amasezerano, Buri ruhande rutanga integuza byibuza ihwanye n’iminsi 60 mbere yo gusesa amasezerano”.
Nyamara Umuyobozi Mukuru wa Barakabaho siko we abibona “Wagurisha utagurisha, igihe giteganywa n’amategeko yaragihawe. Nta n’uburenganzira yari afite kudatanga ubukode. Naho Kugurisha salle, ni uburenganzira bwacu. Ibyerekeranye n’abakiliya be (bayifashe mu mezi atandatu yari imbere), ibyo ntibindeba nkuko kugurisha iyo salle nawe bitamurebaga”.
Mu gihe ariko ayo magambo akarishye arangwa muri iki kibazo, Musenyeri Alexis Birindabagabo we asaba ko abantu bakwihanganirana, bakubahiriza amategeko, byaba ngombwa bakitabaza abahanga mu mategeko.





Ibitekerezo 0