Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo Gicumbi-Base ubwo iyi modoka yari igeze mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, Akagari ka Rwili mu ikorosi riri mu Mudugudu wa Sakara.
Yahageze inanirwa gukata ikorosi, ita umuhanda.
Abakomeretse ni abagenzi bari muri iyo modoka n'umugabo umwe wakomeretse ubwo bageragezaga gutabara.
Abo Banyamuryango ba FPR Inkotanyi bari baturutse i Gicumbi berekeza i Musanze aho bari bitabiriye inama y'Umuryango ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, barimo 19 bakomeretse byoroheje n'abandi 7 bakomeretse bikomeye bahise bihutira kubajyana mu Bitaro bya Kinihira n'ibya Byumba. Bane boherejwe mu bitaro bya CHUK.
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeje aya makuru, avuga ko bakiri gufasha abakomeretse kugira ngo bavurwe.
Yagize ati “ Imodoka yari igeze mu ikorosi ryo mu Rwiri nibwo yataye umuhanda ikuba uruhande. Umuntu umwe ni we wahise ahasiga ubuzima naho abandi bose bakomeretse.”
Hatangiye iperereza ku cyateye impanuka.



Ibitekerezo 0