{Abanyeshuri basaga 100 biga mu mwaka wa gatatu mu Kigo Inyange Girls School giherereye mu Karere ka Rulindo birukanwe, ababyeyi bakaba bataka bavuga ko birukaniwe kuba bataratanga amafaranga basabwe yo kugura imodoka y’umuyobozi w’ikigo nk’uko babisabwe.}

Umwe muri aba babyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko babandikiye kuri “Mubyeyi” babamenyesha ko bagomba kwitabira inama kandi bakaza bazanye amafaranga ibihumbi icumi.

Yagize ati “Ayo mafaranga ngo ni ayo kugura imodoka izajya itwara umuyobozi w’ikigo. Perezida wa komite y’ababyeyi yabivugaga adukanga cyane avuga ko buri mubyeyi agomba kuyatanga kandi rwose twifitiye ibibazo by’amafaranga.”

Undi nawe ati “ Icyambabaje ni ukuntu badutungura badusaba amafaranga; nawe se mu kwezi kwa Kamena twakoze inama y’ababyeyi ntibigeze bavuga ko tugomba kugura iyo modoka ngo nibura umuntu atangire yegeranye ayo mafaranga. None nyuma y’umunsi umwe gusa, inama basudabiyemo amafaranga ibaye, abanyeshuri birukanwe.”

Aba babyeyi bakomeza bemeza ko muri iyi nama umuyobozi wa komite y’ababyeyi yavuze ko abiga mu wa gatatu n’uwa gatandatu nta musaruro batezweho, ibi na byo bikaba ngo byarababaje ababyeyi basabwaga kugurira umuyobozi imodoka.

Muramutsa Jonas Perezida wa komite y ‘ ababyeyi, yatangarije IGIHE ko nta we basabye amafaranga yo kugura imodoka ku ngufu. Ati “Gutanga ayo mafaranga ni ubushake bw’umuntu nta tegeko ririmo, kuko akarere ariko kazatera inkunga icyo gikorwa twifuza ko n’ababyeyi bagira umusanzu wabo bashyiraho.”

Yakomeje avuga ko hari ijambo umuntu avuga atariteguye, agasubiza icyo abajijwe.

Yagize ati“Navuze ko abana nta musaruro batezweho mpereye ku kibazo cyari kibajijwe n’umubyeyi. Iyo urebye amateka y’ikigo usanga atari meza, guhera mu mwaka wa 2011 gitangira kimaze kuyoborwa n’abayobozi bagera kuri batatu. Abanyeshuri bahatangiriye na bo ni abo batoraguraga hirya no hino .Abanyeshuri bahari navuga ko bategerejweho umusaruro ni abari mu mwaka wa mbere n’uwa kane, kuko ari bo boherejwe na Leta. Abandi rero cyane cyane abo mu wa gatatu n’uwa gatandatu ni abana badashobotse. ”

Ku murongo wa telefoni umuyobozi w’iki kigo, Soueur Ann, yatangarije IGIHE nta bintu byinshi afite kuvuga ku kibazo cyabaye, kandi ko cyakemutse. Abajijwe ku by’imodoka yasubije ko nta byo azi.

Iri shuri ryahoze ari irya Leta rikaza kwegurirwa abihaye Imana, rihereye aho bita ku Kinini. Icyo ababyeyi bahuriraho ni uko batishimiye uburyo mu nama yabaye ku ya 7 Nzeri 2014 basabwe gutanga amafaranga yo kugura imodoka y’umuyobozi w’ikigo kandi ngo nabo bifitiye ibibazo by’amafaranga.