Mu ijoro ryo kuwa 11 Gicurasi 2015 mu ma saa moya z’umugoroba nibwo Tuyisenge yari avuye guhinga mu isambu yo kwa sebukwe mu murenge wa Ngeruka, ahura n’abagizi ba nabi baramutemagura, banamutwara igare yari afite nk’uko inzego z’ibanze zabitangaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ruhuha, Mushenyi Innocent , yabwiye IGIHE ati‘Yari umuhinzi usanzwe, amakuru twamenye ni uko abamutemye bamutwariye igare gusa, amafaranga na telefoni yari afite ntibabikoraho. Byabereye ahantu ubona ko hadatuwe, kuko abenshi mu bari bahatuye bagiye gutura mu mudugudu , hafi aho hari ikigo cy’ishuri ribanza gusa. Biracyekwa ko ababa bamugiriye nabi ari abo aho yari avuye guhinga kwa sebukwe, ariko aya makuru ntawahita ayemeza kuko iperereza riracyakomeza.”
Akomeza avuga ko muri uyu murenge ubugizi bwa nabi nk’ubu butari buhasanzwe, inzego zibishinzwe zikaba ziri gukora iperereza ku baba bagize uruhare mu gutema uwo muturage.
Tuyisenge Anatoli yoherejwe kuvurirwa mu bitaro bya ADEPR Nyamata, aracyahumeka.




Ibitekerezo 0