{Mu gihe hirya no hino Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bari gushakirwa amacumbi, abaturage b’Akagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera, bahuje imbaraga mu kubakira abagomba kuhatuzwa.}

Kuwa Gatandatu, tariki ya 26 Nyakanga 2014, abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo kubakira imiryango itatu y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya mu mwaka ushize.

Mu miganda ine yikurikiranya yahariwe kubakira iyi miryango itatu, abaturage ba Gikundamvura bamaze kuzuza inzu imwe no gukusanya imisanzu y’amafaranga ibihukmbi 400,000 azagura amadirishya, imiryango no kubaka igikoni n’ubwiherero bwayo bingana hafi na miliyoni enye.

Inzu imwe yaruzuye, hahita hatangira no kubakwa izindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, Mushenyi Innocent, yashimiye ubwitange abaturage bagaragaje mu gufasha abirukanwe muri Tanzania , ati “Kuba mukoze iki gikorwa, bikaba atari n’ubwa mbere kandi mugikomeza, birerekana ko mufitiye urukundo bene wanyu. Kubera mwe, umuryango wa Karumugabo urara mu nzu mwamwubakiye. Undi nawo uzaza vuba. Mukomeze wa muco wa kinyarwanda wo gutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikundamvura, Emmanuel Nyirimana, yavuze ko abaturage bako buri gihe bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Yagize ati “Iyo atari igikorwa nk’iki gitunguranye cyo kubakira aba bavandimwe bacu, turubaka tukanasana inzu z’abatishoboye. Nka mbere yo gutangira aya mazu, twubakiye umuturage umwe mu mudugudu wa Kiyovu. Ubu ayirimo aratuje. Usibye ibi byo gufasha abaturage bamwe, indi miganda dutegura neza igamije guca imihanda yo mu midugudu, gusibura indi n’ibindi byongera ubukungu bw’Abanyarwanda n’igihugu. Igihe cyose kandi nishimira kubona abaturage bose bitabira uyu muganda kandi bagakora bivuye inyuma. Baba bazi ko aribo bikorera”.