{Mukanyandwi Laurence w’imyaka 79 wari utuye mu Kagali ka Munini ,Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango bivugwa ko yicishijwe ifuni, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yashyinguwe, batatu bakekwaho uruhare muri uru rupfu bari mu maboko ya Polisi naho undi umwe ushyirwa mu majwi cyane arazimira.}
Umurambo wa Mukanyandwi wabonetse kuwa kabiri w’iki cyumweru, ariko amakuru avuga ko yishwe ku manywa yo kuwa mbere yicishijwe ifuni nk’uko abaturanyi b’uwishwe babibwiye IGIHE.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kanuma Jean Damascene wari umuturanyi wa nyakwigendera akaba yaranakurikiraniye hafi amakuru y’urupfu rw’uyu mugore, avuga ko kuwa Mbere w’iki cyumweru yahaye ikiraka cyo kubaka ikiraro cy’ingurube umugabo usanzwe ukora ibiraka muri aka gace, abaturage bavuga ko uretse isura gusa nta n’umwe uzi izina rye.
Umwuzukuru wa Mukanyandwi wiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda yasize nyirakuru aho ajya kwiga, agarutse asanga inzu irakinze atekereza ko Nyirakuru adahari ahitirako ajya gushaka icyo kurya mu baturanyi, na cyane ko yari ashonje kuko amasaha yari akuze, avuyeyo bwije yiryamira mu nzu asanzwe araramo kuko bafite inzu ebyiri.
Kuwa kabiri mu gitondo nibwo uyu mwana yabyutse asanga inzu iracyafunze abimenyesha abaturanyi barimo n’Umuyobozi w’umudugudu maze bamwemerera kwica urugi, agezemo asanga Mukanyandwi yishwe aherako atabaza abaturanyi.
Kanuma wiboneye umurambo w’uyu mugore avuga ko yishwe nabi cyane, kuko yicishwijwe ifuni yakubiswe mu mutwe inshuro nyinshi.
Yagize ati “ Twe twahageze mbere twasanze uyu mukecuru yicishijwe ifuni kuko njye nabashije kubona ahantu hatandatu bamukubise ifuni mu mutwe kandi ifuni twayisanze aho ikiriho n’amaraso. Ikindi kandi twabonye ko uyu mugore yiciwe muri salon, uwamwishe agakurura umurambo akawushyira mu cyumba yarangiza agafunga inzu akigendera.”
Kanuma yongeraho ko bishoboka ko uwishe Mukanyandwi yaba yaranashatse guta umurambo mu musarani bikamunanira, kuko basanze n’ibiti byo ku musarani babivanyeho.
Batatu bakekwa bari mu maboko ya Polisi, ushyirwa mu majwi n’abaturage yarazimiye
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ubu bamaze guta muri yombi batatu mu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mukecuru, barimo umwuzukuru we babanaga twavuze haruguru, n’abandi babiri, ariko ngo iperereza rirakomeza.
Umuyobozi w’Akagali ka Munini, Sebambe Ezechiel, we yabwiye IGIHE ko umugabo wari wahawe ikiraka na Mukanyandwi ukekwaho uruhare yaburiwe irengero ndetse n’urugo bakekaga ko atahamo basanze atari byo, kandi ngo biranagoye kumubona kuko nta mazina ye abaturage bari bazi.
Yagize ati “Uwo mugabo ukekwa yari umupagasi umaze iminsi nk’ibiri akora ibiraka aho ntawe uzi amazina ye, hari aho twakekaga ko yaba ataha tugezeyo dusanga ni ibinyoma si ho aba.”
Nyuma y’urupfu rwa Mukanyandwi Laurence abayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango bageze aho yiciwe, banaganiriza abaturage. Muri aka gace ngo ntihasanzwe ibikorwa by’ubwicanyi nk’ibi.
Mukanyandwi yashyinguwe mu irimbi riri ahitwa Kanazi mu murenge wa Ruhango, nyuma y’umuhango wo kumusomera misa muri Kiliziya Gatorika yo mu Ruhango, imihango yombi yitabiriwe n’abaturage benshi.





Ibitekerezo 0