Nkuko umwe mu bagize Njyanama y’Akarere, yabwiye IGIHE ko ubwegure bwa Didier Gakuba bwemejwe nta mpaka, ati “Ubwegure bwe twasanze bufite ishingiro, kuko asanzwe afite izindi nshingano mu kazi ke ka buri munsi.”
Kagabo Mansuet, Visi Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, ari na we wayoboye inama yemeye ubwegure bw’uwari Perezida, yavuze ko komisiyo y’amatora ari yo igiye gutegura amatora y’uzasimbura uweguye.
Ku wa 28 Mutarama 2015, Didier Gakuba, yatawe muri yombi akekwaho gucunga nabi umutungo wa leta mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC abereye umukozi ushinzwe.
Kuwa 5 Werurwe 2015 ni bwo Gakuba yashyikirije Inama Njyanama yari ayoboye, ibaruwa y’ubwegure bwe, agaragaza ko ibibazo afite mu kazi akora ka buri munsi muri RBC bigendanye n’imicungire mibi y’umutungo yakigaragayemo kandi bikiri gukurikiranwa, atabibangikanya no kuyobora Njyanama iba ishinzwe ubuvugizi bw’abaturage.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuwa 15 Mutarama 2015, yagaragaje ko nta muyobozi wegura ku mpamvu ze bwite ko ahubwo begura ku bw’ibibazo baba badashoboye gusubiza.

Ibitekerezo 0