-Nta Muyobozi w’umugabo mu macumbi y’abanyeshuli b’abakobwa
-Nta nkoni zirereshwa abanyeshuri}

Nyuma yo kuvugana n’Abayobozi mu nzego zitandukanye kuri iki kigo, agasobanurirwa ibyabaye, Nsengiyumva Albert yabwiye IGIHE ko bagaye cyane imyitwarire nk’iyi itesha agaciro ikiremwamuntu ndetse kandi igaraza kuvogera abo ashinzwe kuyobora, ariko ahumuriza ababyeyi n’abana ko ibyabaye byafatiwe ingamba kuri buri wese ugihirahira mu bikorwa bitesha agaciro umuntu, aho umuyobozi atinyuka gukubitisha ikiboko umunyeshuri nyamara azi neza ko atabyemerewe.

Nsengiyumva yagize ati: “Nabwiwe n’abanyeshuri ko bamenyesheje kenshi ko uyu muyobozi abakorera ibidahwitse nyamara ubuyobozi bwagakwiye kuba bwarabikemuye mbere yo gutera ibibazo nk’ibi. Nta munyeshuri wo kurerwa ukubitwa inkoni, nta muyobozi w’umugabo mu macumbi y’abanyeshuri b’abakobwa.”

Minisitiri Albert ati "Oya nta munyeshuri wo kurerwa  ukubitwa inkoni ,nta Muyobozi  w’umugabo  mu macumbi by’abanyeshuri  b’abakobwa."
Minisitiri Albert ati "Oya nta munyeshuri wo kurerwa ukubitwa inkoni ,nta Muyobozi w’umugabo mu macumbi by’abanyeshuri b’abakobwa."

Muri byinshi yabwiwe kandi agahamirizwa n’abo baganiriye, ni uko uyu muyobozi yari asanzwe afite imico idahwitse, nyamara ubuyobozi bwamushyizeho bugakora icyitwa kumuhana bumuhindurira imirimo bya nyirarureshwa, bugacya agasubizwa mu mwanya yarimo nyamara akivugwaho imico idahwitse.

Ituze n’ihumure byagarutse mu kigo

Nyuma y’aho hamenyekaniye ko kuri uyu wa kane taliki 8 Ukwakira 2015, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, Umuyobozi ushinzwe inyitwarire mu ishuri ryisumbuye rya Lycée Ikirezi yagiye mu buryamo bw’abakobwa agiye kubabyutsa, akabakubita urutsinga ruzirikanije (ikiboko) bakagwirirana basohoka, ndetse bikaviriramo bamwe gukomereka, ubuyobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Ruhango bwatanze ihumure ndetse hanakorwa ubutabazi bw’ibanze ku banyeshuri 19 bari bakomeretse bajyanywe kuvurizwa mu kigo nderabuzima cya Ruhango.

Abanyeshuri bicaye bumva impanuro
Abanyeshuri bicaye bumva impanuro

Kugeza kuri uyu wa gatanu taliki 10 Nzeli 2015 abagera kuri 4 ni bo bari bagikurikiranwa n’abaganga ndetse bikaba byemejwe ko bahabwa ubufasha bwisumbuyeho mu bitaro bya Kabgayi, mu gihe amasomo yo yakomeje.

Kuri ubu n’ubwo Hakizimana Dieudonne wari ushinzwe imyitwarire muri Lycée Ikirezi ari mu maboko ya polisi, yamaze no guhagarikwa burundu ku kazi nk’uko Umuyobozi w’ishyirahamwe APEJERWA ry’abacunga ishuri, Rwemayire P. Claver yabihamije.

Rwemayire yavuze ko ku nama bagiriwe n’inzego za Leta, hagiye kongera kureba by’ukuri imyitwarire ya buri wese hagamijwe kongera gusubiza ituze mu banyeshuri n’ubwo bamwe mu babyeyi bafite abana bakomeretse, bavuga ko batanyuzwe n’imyitwarire y’abayobozi b’ishuri muri iki kibazo.