Ndangamira Gilbert, umuyobozi w’iri shuri yemeza ko uko urubyiruko rwitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bizabaha amahirwe abafasha kugabanya ubushomeri bukunze kugaragara kuri bamwe mu rubyiruko bize amashami atabemerera kubona akazi vuba.
Agira ati, “iyi gahunda izagabanya ubushomeri kubera ko abazarangiza muri aya mashuri y’imyuga bazashyira ubumenyi bahawe mu bikorwa bityo akazi kaboneke.”
Yongeraho ko,urubyiruko rudafite akazi, ari rwinshi ariko icyo leta ishyizemo imbaraga ari ugushishikariza abanyeshuri kwiga amashuri y’imyuga kugira ngo bihangire imirimo,bivuye ku bumenyi bayakuramo.
Akomeza avuga ko “nta mpamvu n’imwe yo kutigirira icyizere ahubwo uwiga akwiye kugira intumbero yo guhanga no gukora udushya mu byo yize cyane cyane mu bijyanye no gukora imishinga, gushaka amasoko no kwakira neza abaje bakugana”.
Basangiza ubumenyi abaturiye ishuri
Nkuko bigarukwaho n’uyu muyobozi wa VTC Mpanda ngo bamaze kubona uburyo bwo kunoza ireme ngiro binyuze mu kwimenyereza no gukorerana mu bwuzuzanye.
Muri iri shuri harimo amashami y’ubwubatsi, ububaji, gusudira n’ibindi.
Uyu muyobozi avuga ko bihaye intego y’uko abaturage baturiye ikigo bazajya bigishwa bene aya masomo, igikorwa cyiyongeraho kubakira abatishoboye ; aho kugeza ubu bamaze kubakira abagera kuri batanu.
Ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro Mpanda VTC riterwa inkunga na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gushinzwe ubumenyingiro(WDA)




Ibitekerezo 0