{Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rucagu Boniface, asanga nta muntu ukwiye kuvuga amagambo adatoza Abanyarwanda amahoro kuko urubyiruko rw’u Rwanda rugomba gukura rubwirwa amahoro n’ubwiyunge kugira ngo abazarakomokaho bazagire umurage mwiza.}
Rucagu yabitangaje ubwo yatangizaga ibikorwa by’urugerero mu Ishuri Rikuru rya Kibogora ryo mu Karere ka Nyamasheke ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2014.
Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa bimwe mu bikorwa Itorero ryo muri iri shuri rizibandaho, harimo n’akarima k’igikoni gakoze neza katewemo imboga n’uyu muyobozi, hatanzwe ibiganiro binyuranye bigamije gusobanura neza umusanzu w’Itorero ry’igihugu mu kubaka u Rwanda.

Rucagu yavuze ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo yonyine yafashe umugambi wo guhuriza hamwe urubyiruko ikarutoza gukunda Igihugu. Bityo mu rwego rwo gutegura u Rwanda rw’ejo, amagambo yose akoreshwa akaba agomba kuba avuga amahoro.
Yagize ati “Ntimukavuge amagambo adatoza Abanyarwanda amahoro [..] urubyiruko rugomba gukura rubwirwa amahoro, ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abazabakomokaho bazahabwe umurage mwiza.”
Rucagu yasabye abarimu bigisha muri iri shuri kwigisha bashingiye ku ndangagaciro z’Umuco Nyarwanda kugira ngo batagira aho bateshuka maze bakazabiryozwa n’amateka.
Yasabye kandi abanyeshuri kwemera gutozwa, bakiga kandi bagakomeza kuba intore z’Intagereranywa zirangwa n’indangagaciro zikubaka amahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda.
Urugerero ni icyiciro cya kabiri cy’imitoreze mu Itorero ry’Igihugu, aho intore zihabwa ubutumwa mu gukaza umurego mu kubaka ubunyarwanda hashingiwe ku bikorwa by’ubwitange bigamije guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, gukunda umurimo no kuwunoza.

Uwimanikunda Albert, umwe mu banyeshuri akaba n’umutoza w’intore muri iri shuri, avuga ko bibumbiye mu Itorero “Intagereranywa”. Bakaba bazibanda ku bikorwa by’ubukangurambaga kuri gahunda z’ubuzima n’iterambere ry’icyaro mu gace riherereyemo, bitewe n’amashami bafite.
Muri byo harimo mutuweli, kuboneza urubyaro, gufasha abatishoboye, kwita ku bidukikije by’umwihariko inkengero z’ikiyaga cya Kivu, kuzigama n’ibindi. Bakaba bizera ko bizagaragaza impinduka ku mibereho y’abaturage baho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke akaba yasabye aba banyeshuri gukora no kumenya gushyira mu bikorwa ibyo bahiga kuko ari bwo buryo bwo gukunda igihugu no kwihesha agaciro.
Itorero ryatangijwe muri iri shuri rya Kibogora mu mwaka wa 2013. Nyuma y’inyigisho zirambuye bakaba bageze ku cyiciro cyisumbuye cy’Urugerero, cyo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu babinyujije mu bikorwa by’ubwitange.







Ibitekerezo 0