Nyuma y’amezi abiri Akarere ka Rubavu kayoborwa by’agateganyo na Kaduhoze Marie Jeanne, kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015, hatowe Meya mushya wasimbuye Sheikh Bahame Hassan wegujwe kuwa 27 Werurwe 2015.

Mbere yo gutorerwa kuyobora ako Karere, Sinamenye yijeje abaturage ko azihutisha iyubakwa ry’ibikorwa remezo bikazorohereza ubuhahirane, kwimakaza gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, guharanira ko ibibazo by’abaturage bikemukira mu nzego z’ibanze ku buryo ibikomeye ari byo byonyine bizajya bijya mu nzego zo hejuru.

Yanabasezeranyije kandi kwimakaza isuku, dore ko Umujyi wa Rubavu uri no mu Mijyi yatoranyijwe yunganira Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yijeje abaturage gukora ubuvugizi
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yijeje abaturage gukora ubuvugizi

Sinamenye yatowe n’Inteko rusange ku bwiganze bw’amajwi 239, atsinze Uwayezu Janviere na we usanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye, we akaba yabonye amajwi 13.

Sinamenye yinjiye mu nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa 29 Gicurasi, akaba yaje ahagarariye Umurenge wa Bugeshi, ahita anatorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere.

Nyuma y’aho Akarere ka Rubavu kari kamaze kubona Umuyobozi mushya, Mukandasira Caritas, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba yatangarije IGIHE ko Komite nyobozi y’ako Karere ije isimbura iyegujwe, yitezweho guharanira icyateza imbere AKarere muri rusange.

Ati “Ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Rubavu tubwitezeho gukorera hamwe nk’ikipe, bagaharanira icyateza imbere Akarere, bakabyaza umusaruro amahirwe Akarere gafite arimo n’Ubukerarugendo, dore ko Umujyi wa Rubavu uri no mu Mijyi yatoranyijwe kunganira uwa Kigali.”

Murenzi Janvier wari usanzwe ari Umuyobozi w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu Karere ka Rubavu, akaba na Visi Perezida w'Inama njyanama y'ako Karere, ni we watorewe umwanya w'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'imari mu Iterambere.

Uwampayizina M. Grace wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, ni we watorewe kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage bitoreye ababayobora
Abaturage bitoreye ababayobora

{Mukande hano musome indi nkuru ivuga ku iyeguzwa rya Komite nyobozi y'Akarere ka Rubavu}
Rubavu: Komite nyobozi yegujwe hanatorwa Meya w’agateganyo