{Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2013 nibwo abaturage bo mu Karere ka Rubavu bitabiriye ku bwinshi kwakira “Urumuri rutazima rw’icyizere” kandi barwakiranye ibyishimo kuko ngo rubagaragariza imbere heza.}
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Hassan Bahame yabanje kwibutsa imbaga y’abari bitabiriye iki gikorwa ko icyahoze ari Perefegirura ya Gisenyi cyari “icyicaro gikuru cy’abicanyi kuko niho jenoside yakorewe igerageza ubwo ku ikubitiro hicwaga Abagogwe muri 1992,” dore ko muri ako gace kandi ari naho Perezida Habyarimana avuka.
Bahame yagize ati ”Nizeye neza ko inabi idashobora gutsinda ineza mu gihe hari bake bashize hamwe baharanira ukuri, byumvikane ko uru rumuri rutazazima iteka kuko ni ikimenyetso kigaragaza aho Abanyarwanda tuvuye tutirengagije naho tugiye.”
Yasoje ijambo rye yifuriza abatuye Rubavu guha agaciro gahunda ya ”Ndi Umunyarwanda” nk’imwe mu nkingi y’amahoro n’iterambere birambye.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent yashimangiye ko ubuhamya bwaranze amateka mabi ya politiki y’amacakubiri yaje kubyara jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ndetse anasobanura icyizere abacitse ku icumu bamaze kwiyubakamo bafatanyije n’Abanyarwanda bose bafite umutima w’ubumuntu banubahiriza indangagaciro z’umuco wabo.
Ndagijimana Ibrahim utahigwaga mu gihe jenoside yakorwaga wemeye icyaha asoza igifungo nsimburagifungo, yagerageje gutanga ubuhamya bw’uburyo yabaye Interahamwe.
Ndagijimana yagize ati: ”Nshimiye Leta y’ubumwe kubona yarongeye kubanisha Abanyarwanda itabacamo ibice kuko ndibuka ko Leta ya Habyarimana yatwigishije urwango kugeza naho batubwiraga kwica “Inyenzi” ubundi ngo abahinga bagakomeza”
Nyuma ya Rutsiro, akarere ka Rubavu kabaye aka 14 mu tugize u Rwanda mu kawakira urumuri rw’icyizere mu gikorwa cyitabiriwe kandi na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mitali Protais, Umuhuzabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo. Kikaba cyabereye ahitwa Commune Rouge hiciwe Abatutsi batagira ingano bagatabwa mu cyobo rusange.






Ibitekerezo 0