Sekuru w’uyu mwana witwa Gacaniro Jean De Dieu ari nawe wamureraga avuga ko bakeka ko aba baturanyi aribo bamwishe bakamumanika mu mugozi.
Yagize ati “Twumvishe ngo yibye amafaranga ibihumbi bitanu bamufungira mu nzu ariko bamujyana mu cyumba bamumanika mu mugozi ahagaze ku gitanda. Twasanze afite n’ibisebe ku maguru kandi ntabyo yari afite, ubu hafashwe umukobwa naho Se twamushatse twamubuze. Nta kibazo yagiraga uretse ko yari yaranze ishuri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukoko, Mukeshimana Chantal, yavuze ko uyu mwana bamusanze amanitse mu mugozi, polisi ikaba irimo gukurikirana iki kibazo.
Yagize ati “Twabimenye nko mu masaha ya saa kumi uyu mwana yagiye mu rugo rw’umuturanyi witwa Iyakaremye Jean Bosco ariko bakaba batari bahari we n’umudamu we, hari umukobwa wabo, avuga ko yamwibye amafaranga 5500 Frw nuko bamukingirana mu nzu, nuko basanga yimanitse mu mugozi uwo mukobwa aza guhuruza basanga yapfuye. Ubu polisi yatwaye umurambo ni nayo izemeza icyamwishe.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagali yavuze ko ba nyiri urugo babuze naho umukobwa wabo witwa Itangishaka Maombi ari mu maboko ya polisi mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi.




Ibitekerezo 0