Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Gasasira Innocent, aganira na IGIHE, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Harerimana Blaise yatawe muri yombi nijoro ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi; ni ugukekwa kuko mudasobwa zabuze mu biro akaba avuga ko yasize adafunze ibiro. Biracyari mu iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo zabuze.’’

Yakomeje avuga ko ubu habaye hafunzwe babiri aribo Harerimana Blaise na Niyonsaba Yvette bakoranaga mu biro bimwe ariko n’abandi bakaba bagikurikiranwa.

Kwibwa kwa mudasobwa mu biro by’ishami rishinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu byaherukaga mu mwaka wa 2016.