{Koperative yo gutwara abantu, RTFC yibutse ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inafashisha abayirokotse amazu 6.}

Kuri uyu wa kabiri nibwo ibi bikorwa byo kwibuka byitabiriwe n’abayobozi ba RFTC baturutse mu turere twose tw’igihugu, abaturage baturiye umudugudu wa Kanembwe n’abayobozi b’akarere ka Rubavu.

Byabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rushyinguwemo inzirakarengane mu mujyi wa Gisenyi, nyuma berekeza mu murenge wa Rubavu mu mudugudu wa Kanembwe aho bamurikiye abayobozi b’akarere n’abarokotse amazu atandatu babubakiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yavuze ko ashimira umuyobozi w’iyi koperative ku nkunga yafashije abarokotse kandi akaba n’umwe mu bafashe iya mbere mu kubohoza igihugu.

Yakomeje agira ati “Turabasaba kandi kuba intumwa y’Akarere kuko hari abaturage benshi bimuwe ku musozi wa Rubavu batagira amazu, mu myaka itatu ishize bimuwe batabonye ubushobozi bwo kwiyubakira.”

Umuyobozi wa RFTC, Colonel Twahirwa Dodo yemeye ko atazahwema gufasha abarokotse kandi ko agiye kubabera intumwa hirya no hino.
Yagize ati “Inzu twubakiye abarokotse ntabwo ari esheshatu gusa ahubwo uko iminsi igenda yicuma tuzakomeza kubafasha kububakira nk’uko twabigenje mu gihugu hose.”

Twahirwa yabasabye guharanira kwigira kuko udakora ntabwo yateza imbere igihugu cyamubyaye.
Abahawe amazu ni batandatu, bavuze ko bashimira cyane koperative itwara abagenzi kuko batari bafite aho bikinga, bavuze ko amazu bahawe bazayafata neza kuko bayahawe bayakeneye cyane.

Aya mazu yatanzwe yahawe ababyeyi b’abagore n’abana b’abanyeshuli batagiraga aho bataha. Yose hamwe afite agaciro k'amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 40. Abarokotse bayagabiwe bari batuye ku musozi wa Rubavu, bimuwe kubera isuri yahoraga itembana amazu igatwara n’ubuzima bwa bamwe mu baturage bari bawuturiye.

Abayobozi bari kumwe n'abagabiwe amazu imbere y'inzu yatanzwe
Abayobozi bari kumwe n'abagabiwe amazu imbere y'inzu yatanzwe