{“Nabaga muri shitingi none mbonye inzu ntateganyaga no mu nzozi, none urubyiruko rwa FPR rurayimpaye, Imana ishimwe kandi ibahe umugisha nshimira na Paul Kagame unkuye ahabi”.}
Ibi ni ibyatangajwe na Nyirarukundo Veronissa nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe n’urubyiruko rwibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi rwo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Uyu mubyeyi yubakiwe inzu ifite agaciro kagera kuri miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma y’aho yari yarimuwe n’Akarere ka Rubavu ku mu sozi wa Rubavu, muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije, akaba yarabaga muri shitingi nk’uko we ubwe abitangaza.
Uretse kuba yahawe inzu uyu mubyeyi utuye ahitwa Karukogo yanahawe n’ibikoresho byo mu nzu birimo isaso, intebe, n’ibindi bitandukanye, akaba yanagabiwe inka bavunjemo amafaranga, bitewe nuko atabona aho ayororera, ahubwo abwirwa ko abaye igishoro cy’ubucuruzi azifashisha akabasha gutunga umuryango we.
Uhagarariye Inama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Rubavu Murenzi Janvier yashimiye uru rubyiruko, avuga ko bakomeza kugira umuhate wo kubaka igihugu no mu bindi bikorwa, kuko aribo bayobzi b’ejo hazaza, anabasaba guha agaciro igihugu no guteza imbere ubukungu bwacyo bakoresha ubushobozi bafite n’imbaraga Imana yabahaye badateze ikimuhana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan nawe yashimiye urubyiruko muri rusange uburyo rudahwema kugira uruhare mu kuzamura Akarere ka Rubavu, anabasaba gukomeza kugira umuhati wo kubaka igihugu.
Bahame yavuze ko ko hari izindi nzu zizubakirwa bakene bari muri za shitingi zubatswe n’ingabo na Polisi.



Uretse gushyikiriza inzu uyu mubyeyi, uru rubyiruko rwanatanze inkunga igera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu Kigega Agaciro Development Fund.
Foto:Mayisha P.




Ibitekerezo 0