Iyo mibiri yabonetse ubwo abakozi baviduraga ubwiherero mu rugo rw’umuturage witwa Hakorimana Jean Damascène. Mu gihe cya jenoside urwo rugo rwari urwa Bizimana Boniface.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzeze, Nyiransengiyumva Monique, yabwiye Radio Rwanda, ko iyi mibiri yabonetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Yagize ati “Imibiri imaze kuboneka yose hamwe ni umunani yari hamwe muri icyo cyobo cy’ubwiherero. Bakimara kuyibona umuturage nyir’urugo yahise abitumenyesha.”

Umwe mu barokocyeye jenoside muri aka gace, Sebikumi Charles, yavuze ko muri iyi mibiri yabashije kumenyamo nyina wabo, ariko kandi ngo abiciwe aho hantu ari benshi ugereranyije n’imibiri yabonetse.

Yagize ati “Hari bariyeri ikomeye, abavaga mu ishyamba cyangwa se abo bakuraga hano hafi babazanaga kubicira hano. Abari batuye hano banze gutanga amakuru ngo tumenye aho abacu bicwaga bagiye bajugunywa, niyo mpamvu tugomba gukomeza gushakisha.’’

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze busaba abari batuye muri aka gace n’abandi baba bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe yagiye ijugunywa, gutanga amakuru y’aho ikiri kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.