{Mgr Alexis Habiyambere yihanangirije abarezi bigisha mu bigo bya kiliziya gaturika bakorera amafaranga batagaragaza umusaruro, avuga ko abarimu bagomba guhereza abana icyerekezo cyiza no kubaha uburere buhamye anasaba abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’ibishuko bitandukanye ku bana babakobwa.}

Ibi yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itandatu ikigo cya mutagatifu Pawulo kimaze gishinzwe(1953-2013.
Sinamenye Jeremie umuyobozi wa Kanama/Catholique yavuze ko iki kigo cyahuye n’ibibazo by’intambara y’abacengezi ku buryo abana bagiye bahiga mu myaka yashize bahuye n’ubuhunzi ariko nyuma y’iyo ntambara ikigo cyitwaye neza cyane kuko Paruwasi yagiye ibafasha kuvugurura iki kigo ndetse ibaha n’ubutaka bwo kwagura.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yavuze ko akarere gashimira cyane abayobozi ba Kanama/Catholique ubwitange bagira bwo kuba intashyikirwa, kuko iyo abana bagize amanota meza baba bahesha akarere ka Rubavu amanota meza anashimira kiliziya gaturika ubufatanye bwiza na Leta kuko idahwema gufasha mu burezi.

Ibi birori byaranzwe n’imikino itandukanye yakozwe n’abanyeshuri, byanitabiriwe n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo umuyobozi wa Karere ka Rubavu ubuyobozi bw’ingabo bwa Burigade ya 501 n’ababyeyi baharerera iki kigo giherereye mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w'akarere ari kumwe na Musenyeri
Umuyobozi w'akarere ari kumwe na Musenyeri
Musenyeri Habiyambere yihanangirije abarimu batubahiriza inshingano zabo
Musenyeri Habiyambere yihanangirije abarimu batubahiriza inshingano zabo
Musenyeri ari kumwe n'umuyobozi w'ikigo
Musenyeri ari kumwe n'umuyobozi w'ikigo