Iyi modoka ikaba yarafatiwemo n’ibindi bicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 7 .

Polisi yavuze ko iyo modoka yafashwe ubwo yinjiraga ku mupaka munini uzwi nka La Corniche, bayisaka bagasanga hari umwanya wasizwe hagati ukoreshwa mu kwinjiza ibintu bitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'uburengerazuba CIP Bonaventure Karekezi, yashimiye abaturage kubera ubufatanye bwatumye iyi modoka ibasha gufatwa.

Ati’’Twayifashe kuwa gatanu mu masaha ya saa moya z’ijoro. Iyi modoka isanzwe ijyana inyama muri RDC noneho mu gutaha ubusanzwe zitaha nta kintu zifite wanafungura ukabona ko nta kintu kirimo.”

“Twaje gutahura amayeri mashya aho abantu bafata imodoka bakayihindura bagashyiramo umwanya w’ubwihisho bigaragara ko ari uwo batwaramo ibintu kuburyo bwa magendu.”

Yakomeje asaba abacuruzi kwitwara neza bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kwambuka imipaka mu gihe igihugu kiri mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga umuryango uhuza ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’Amadorali ya Amerika (US$5000).

Iyi modoka yafatiwe ku mupaka ugabanya u Rwanda na RDC ubusanzwe itwara inyama
Iyi modoka yafatiwe ku mupaka ugabanya u Rwanda na RDC ubusanzwe itwara inyama
Mu modoka hasanzwemo inzoga za liqueur zitandukanye
Mu modoka hasanzwemo inzoga za liqueur zitandukanye