{Abakorerabushake ba Croix rouge y’u Rwanda baturutse mu turere 15 tw’igihugu bahuguwe ku bijyanye n’uburyo batabara abaturage mu gihe bahuye n’ikibazo cy’ibiza, aho bagiye mu murenge wa Nyundo kugira ngo bagaragarize abaturage ibyo babakorera mu gihe cy’ibiza ari nako bakora imyitozo ngiro ku nkengero z’umugezi wa Sebeya.}

Aba bakorerabushake bitoreje kuri uwo mugezi kuko abenshi mu baturage bagaragaje ko umugezi wa Sebeya ari wo wangiza imyaka n’indi mitungo yabo igihe cy’imvura, bagasigara iheruheru.

Abakorerabushake bazamara iminsi 7 bahugurwa ku bijyanye n’uburyo bwo kwirinda ibiza n’uburyo babyitwaramo mu gihe byibasiriye abaturage.

Abahuguwe bavuga ko batangiye kunguka byinshi ku bijyanye n’ibiza kandi ko bazahugura bagenzi babo basanzwe bakorana ariko batitayitabiriye.

Abaturage bo mu murenge wa Nyundo ari naho aba bahugurwa bakoreye umwimenyerezo, bavuze ko umugezi wa Sebeya ari wo ahanini ubateza ibiza cyane kuko ngo iyo wuzuye utwara imyaka yabo iri mu murima n’ibintu bitandukanye baba basize mu mazu, bikabaviramo ubukene n’inzara.

Aba baturage bavuga ko nibabona abamenyereye kurwanya ibiza no gukurikirana ibijyanye nabyo bizabafasha kumenya uko bakwitwara.

Murungi Angelique ushinzwe imicungire y’ibiza muri Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa azatanga umusaruro mu turere dutandukanye tw’igihugu kuko abahuguwe bazaba bafite ubumenyi bwo gukora ubutabazi bwihuse bakunganira uturere mu bihe by’ibiza.

Avuga ko kandi bazigisha bagenzi babo basigaye mu turere no gukangurira abaturage ku bijyanye n’ibiza, gukora isesengura ku bahuye n’ibiza maze Croix Rouge ikabona uburyo bwo kubafasha.

Abahuguwe 28 bakaba barahuguwe n’abarimu baturutse mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Uganda, Tanzania n’abavuye muri Federation International de Croix Rouge (FICR).

Impamvu bashyize aya mahugurwa mu karere ka Rubavu ngo ni uko hagiye hagaragara ikibazo cy’ibiza byinshi mu mirenge imwe n’imwe ugereranyije n’ahandi mu gihugu.

Abakorerabushake ba Croix rouge y’u Rwanda baganiriza abaturage ku myitwarire y’ibihe by’ibiza
Abakorerabushake ba Croix rouge y’u Rwanda baganiriza abaturage ku myitwarire y’ibihe by’ibiza
Abakorerabushake ba Croix rouge y’u Rwanda hamwe n'abarimu babahugura
Abakorerabushake ba Croix rouge y’u Rwanda hamwe n'abarimu babahugura
Abakorerabushake ba Croix rouge y’u Rwanda baganiriza abaturage ku myitwarire y'ibihe by'ibiza
Abakorerabushake ba Croix rouge y’u Rwanda baganiriza abaturage ku myitwarire y'ibihe by'ibiza