Colonel Muhizi Pascal ukuriye brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu na Nyabihu, yabigarutseho ku wa Mbere ubwo yari mu nama y’umutekano mu Murenge wa Bugeshi, uhana imbibi na teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ako gace by’umwihariko ahitwa Kibumba kabaye indiri y’inyeshyamba za FDLR, zakunze kujya zigaba udutero shuma mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Yasabye abaturage kwirinda gucumbikira abahungabanya umutekano kuko ahanini iyo baje ari bo banyuraho.

Yagize ati “Ikigenderwa cyabo ni ukwerekana ko bakiriho, ni ukwimenyekanisha bakaza bagakubita amasasu menshi bakongera bakiruka bakagenda, bakajya ku ma radiyo mpuzamahanga ngo twarwanye hariya ariko ntabwo baba barwanye, baba bishe abaturage.”

“Kandi baba bafite aho banyuze, nta mwanzi wadutera anyuze mu kibaya, aba afite ahantu yaraye.”

Col Muhizi yasabye aba baturage kwitandukanya n’abacengezi kuko uzabacumbikira azafatwa kimwe na bo.

Yakomeje agira ati “Ngo barashaka kuza gusangira namwe ibigori, ibishyimbo, amajeri kandi twe [mwebwe] kubatandukanya na bo biratworohera, dufite ubuhanga bwinshi, akenshi baza bambaye ibikote.”

“Abasirikare bari aha bafite imbunda zirarasa ntabwo zirasa amashaza, ariko iyo wamubitse mu nzu ubwo nawe uba uri nk’umwiyahuzi uba ushaka kwiyahura kuko iyo tuje hose turahagota uwo muturage niba yamukunze akamucumbikira ibikundanye birajyana.”

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi, nyuma yo kuganira n’inzego z’umutekano bashimangiye ko batifuza kuzasubira mu bihe byahise by’intambara y’abacengezi, bakaba bagiye gufatanya n’ingabo bicungira umutekano.

Semasaka Aloys yagize ati “Ubundi mbere umuntu yabonaga umuntu we wari waragiye mu mashyamba ya Congo cyangwa wahoze mu gisirikare cya cyera, yaba atashye akamuhagararaho ariko ibyavuyemo icyo gihe twese abaturage ntabwo twarota ibyo bintu bigaruka.”

Imanirafasha Marie Claire we yagize ati “Nk’umugore ngomba gutegura umugabo wanjye igihe ari burare irondo ngateka kare, ikindi ninzajya mbona umuntu ntazi nzajya ntungira agatoki inzego z’ubuyobozi cyangwa ntange amakuru uwo muntu afatwe.”

Uyu murenge wa Bugeshi uhana imbibi na RDC wakunze kwibasirwa n’ibitero by’abarwanyi ba FDLR, ibiheruka bikaba byarabaye ku wa 16 Mata 2016 ubwo bateraga Sitasiyo ya polisi ya Bugeshi na Sacco, bakarasa inzu z’abaturage bagatwika n’imodoka.

Col Muhizi mu kiganiro n'abaturage bo mu Karere ka Rubavu
Col Muhizi mu kiganiro n'abaturage bo mu Karere ka Rubavu
Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi biyemeje guhindura imyumvire ku kwicungira umutekano
Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi biyemeje guhindura imyumvire ku kwicungira umutekano