Abafunzwe ahanini bari bazwiho kwinjiza urumogi mu gihugu baruvanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyakwigendera yakundaga kubafata kuko yari ashinzwe umutekano mu Mudugudu, ku buryo ngo bamuhigiraga ko bazamwica.
Yishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ku buryo kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bwahise buremesha inama abaturage.
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imari n'Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye abaturage ba Busasamana ko ababikoze batengushye ubuyobozi.
Ati "Busasamana buri gihe abayobozi bakuru barabasura, intero ni imwe ni umutekano, uwakabaye akora nk’ibi ni umwanzi tuzi twese uri hano hirya [hakurya y’umupaka], ibyo kwihekura nk’ibi ntabyo tuzi inaha."
Yakomeje ahumuriza abaturage, ababwira ko ababikoze batangiye gufatwa, kandi ko ubutabera buzakora akazi kabwo.
Ati "Turanenga ababikoze kandi bamwe bafashwe, n’abataraboneka baraza gufatwa, kandi magendu z'urumogi twazihagurukiye, kuko ahanini ni yo mvano y’urupfu rw’uyu muvandimwe."
Umuyobozi w’abaturage bashinzwe umutekano bazwi nk’abarinzi b’amahoro mu Murenge wa Busasamana, Niyibizi Jean d'Amour, yavuze ko intandaro y’ubu bwicanyi ari magendu z'urumogi ruva muri RDC, asaba ubuyobozi kubaba hafi.
Ati "Intandaro ni abambutsa magendu kuko ni bo babikoze, bahereye kera bifuza ko ababafataga bavaho, babonye byanze nibwo bacuze uyu mugambi. Ahubwo mudufashe kuko n'abandi bafite ubwoba.”
Ubwicanyi nk’ubu buheruka mu karere ka Rubavu ku wa 25 Ugushyingo 2018, ubwo umusore witwaga Ndayisenga Pascal w’imyaka 24, yishwe n’abagizi ba nabi bamuciye umutwe, umurambo we bawujugunya mu bishyimbo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu.





Ibitekerezo 0