Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside barangije muri Kaminuza (GAERG), umuryango wagize uruhare mu kugabira uyu mugore, Habonimana Charles, yavuze ko ibi bikorwa byose bakora bishingira ku kugira neza no kwitura ineza bagiriwe, bishimira ko ari bazima kabone nubwo bafite ibikomere by’imbere mu mutima.

Yagize “Ibyo nibyo bitujyana bikatubwira ngo wakora iki kuko ufite umunezero … bikadukura aho tuba hose tukajya kwereka abarokotse bafite intege nke ko bafite amaboko, ko bafite abantu babari inyuma kandi babareberera”

Habonimana yongeyeho ko mu bikorwa bakora batekereza ko inka ari iy’Abanyarwanda, ari ubukungu aho uyigabiwe urukundo ruhora muri rugo rwe.

Stella Muzirankoni yavuye mu gisirikare afite ipeti rya Kapiteni. Mu ntambara yo kubohora Uganda ubwo Museveni yakuragaho Obote yabaye umwe mu basirikare be ahabwa ipeti rya Sergeant, yaje kwinjira mu rugamba rwo kubohora igihugu mu ngabo za RPA ari sous-lieutenant.

Nyuma yo kurwanira igihugu kandi yakomeje kucyitangira aho yareze abana bagera kuri barindwi bagiye mu mashuri hirya no hino.

Nyuma yo kugabirwa Rtd Capt Stella Muzirankoni yavuze ko ashimira Imana kuko yishimira kubona urubyiruko rutera inkunga mu gihugu yakandagiyemo bwa mbere akibohora.

Avuga ko yinjiye mu gisirikare cya Museveni mu gihugu kitari icye angana na bamwe mu bamugabiye, maze abasaba kutazatuma hari uvogera igihugu cyabo.

Yagize ati “Ntimuzite kubivugwa hanze, ntimuzabe ibisahiranda cyangwa ibisambo.”

Mu bindi bikorwa byakozwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside bibumbiye muri AERG n’abakuru barangije kwiga bibumbiye muri GAERG harimo kubakira umusaza witwa witwa Sagahutu wo mu Kagali ka Ngiryi mu Murenge wa Jabana. Inzu ye yari yaratwawe n’umuyaga ajya gukodesherezwa n’Umurenge, nawe akaba yavuze ko ari ikimenyetso cy’itandukaniro hagati y’ubuyobozi bwiza n’ubuyobozi bubi.

Hasukuwe urwibutso, hubakwa ibiraro, hakorwa uturima tw’igikoni n’umuganda ku mihanda n’imigenderano.

Umuyobozi w’Umuryango AERG, Mirindi Jean De Dieu, yavuze ko ibi bikorwa byigisha kugira ubumuntu.

Yagize ati “Twaje kubibutsa ko dufite umuco mwiza tugomba kubyaza umusaruro tugakora ibikorwa bitugeza imbere heza ku iterambere rirambye.”

Yavuze ko nta mpamvu yabatera gukora ikibi kuko bakuriye mu gihugu kibakunda,gitanga amahirwe kuri bose bigaragaza umusaruro w’imbaraga ziba zaturutse ku cyiza.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu,Mberabahizi Raymond Chretien yavuze ko ibikorwa bakoreye mu Karere ka Gasabo bifite agaciro kanini.

Ati “Muri ishusho nyayo yo kugaragaza kwibohora kw’igihugu kuko uyu mutima mufite ni bawo abarwanye intambara yo kubohora igihugu bari bafite. Mwabuze ababyeyi imburagihe ariko muri kugaragaza ko muri abantu b’abagabo.Uwarera yarera mwebwe.”

Inka yagabiwe Rtd Capt Muzirankoni
Inka yagabiwe Rtd Capt Muzirankoni
Rtd Capt Muzirankoni yasabye urubyiruko kwima amatwi abashaka gusubiza inyuma u Rwanda
Rtd Capt Muzirankoni yasabye urubyiruko kwima amatwi abashaka gusubiza inyuma u Rwanda

[email protected]