{Ikigo Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyibutse ku nshuro ya 20 abari abakozi 19 b’Isanduku y’Ubwiteganyirize y’u Rwanda(CSR) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, kinakora igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.}
Kwibuka abo bakozi, RSSB yabanje gutaha inzu 52 yashyizemo amashanyarazi zituwemo n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mudugudu wa Mugari, Umurenge wa Mugari, Akarere ka Nyanza.

Mukankubana Louise, umwe mu bahawe umuriro yavuze ko kuba babonye umuriro bibafashije kuva mu mwijima, bikabakiza n’abajuru bajyaga babiba muri uyu mudugudu.
Ibikorwa byo kwibuka byakomereje ku cyicaro cya RSSB bunamiye abari abakozi 19 ba CSR bishwe mu mwaka 1994.

Dr. Daniel Ufitikirezi, Umuyobozi wa RSSB, yavuze ko gufasha ari igikorwa gisanzwe mu Banyarwanda aho ufasha umuntu ufite ibibazo, ati“ Binyujijwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside CNLG twaje gufasha abapfakazi ba Jenoside batuye muri uyu mudugudu aho twashyize hamwe dushyira umuriro mu nzu babagamo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo , Alphonse Munyentwari, yashimiye igikorwa RSSB yakoze, ariko avuga ko ubundi ari cyo cyagakwiye kuranga buri wese, ati“ Gufasha ni umuco w’Abanyarwanda ahubwo kutabikora n’icyo cyaba ari igitangaza gikomeye.”

Ibitekerezo 0