Iyi miryango yabaga mu nzu zishaje, yamurikiwe izo nzu kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mata, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe muri ako gace.
Umuyobozi mukuru wa RSB, Dr Marc Bagabe Cyubahiro wari witabiriye uwo muhango wo kwibuka, yavuze ko uretse izo nzu zasanwe, ngo bazanakomeza gufasha abarokotse b’i Rukumberi.
Yagize ati“Izi nzu uko ari eshatu twazisannye zari zigiye gusenyuka. Turacyakomeza mu gihe babaye bazirimo kuko n’aho zuzuye ntiturarangiza ibikoni byayo n’ubwiherero.Gahunda yacu yo kuremera abacitse ku icumu tuzayikomeza.”
Umukuru wa IBUKA mu Murenge wa Rukumberi, Mazimpaka, yashimiye RSB kuba yaje kubafasha, gusa anagaragaza ko hakiri abandi barokotse Jenoside baba mu nzu zishaje cyane.
Cyubahiro yijeje abanya-Rukumberi ko bazakomeza kubaba hafi, gusa yemeza ko igikorwa batangije kizabera n’abandi urugero, bakaza gufasha abarokotse Jenoside babayeho nabi muri uwo Murenge.
Mu Murenge wa Rukumberi haracyari imiryango 120 igizwe n’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside batishoboye, nk’uko Mazimpaka yabitangaje.
I Rukumberi haguye Abatutsi bagera ku bihumbi 50 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bashyinguye mu rwibutso ruhari.











Ibitekerezo 0