Uducupa tugaragara cyane muri za hotel n’ahahuriye abantu benshi. Iyo dushizemo amazi bizwi ko tujyanwa ahagenewe kujugunywa imyanda, bitabaye ibyo tugasubizwa mu nganda zidukora.
Ariko usanga utu uducupa dukoreshwa mu bacuruza ibinyobwa nk’imitobe, ubushera, urwagwa n’ibigage abo mu masoko bacuruza nk’amamesa, ubuto n’ibindi nabo badukoresha.
Abakoresha aya macupa muri ubu buryo bavuga ko bafite abayabagezaho, aho bayakura muri za hotel, mu birori n’ahahuriye abantu banyuranye.
Umwe mu bacucuriza mu Gakinjiro ka Kigali yagize ati “ Batuzana baturanguye aho banyweye amazi, nyine nk’aho bakoze inama, bakaturangura bakatuzana, natwe tukatugura.”
Undi umwe w’umusaza, nawe avuga ko tubiri aturangura ku mafaranga 15, akagurisha kamwe hagati y’amafaranga 10 – 20 gusa. Uyu musaza we, hari amwe mu mazina ya za hoteli hano mu mujyi wa Kigali avuga ko ariho tujya kurangurirwa.
Usibye uducupa bakura mu mahoteli no mu yandi makoraniro y’abantu, bamwe bavuga ko hari abatuvana aho bajugunya imyanda (ibimoteli)
Abayakoresha berekana ko nta kibazo babibonamo, aho bavuga ko bayasukura uko bashoboye; gukora ibi kandi, bavuga ko nta yandi mahitamo kuva haciwe ibikoresho bimwe na bimwe nk’amashashi.
Undi mucuruzi udukoresha yagize “Tutwoza uko tubishoboye n’amazi meza, ariko bigaragara ko nta kintu kizima turabona twashyiriramo abakiriya amavuta, urabona ishashi baraziciye kandi nicyo kintu cyatwaraga amavuta neza, ahubwo mwadusabira
ubuyobozi bukazana igisimbura ayo mashashi, natwe utwo ducupa tukatureka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, RSB, gisanga inganda zikora aya macupa zari zikwiye kugenzura imikoresherezwe y’ibikoresho byazo.
Philipe Nzayire ushinzwe ubuziranenge muri iki kigo, akangurira abaturage ko ikintu cyose cyakoreshejwe kidakwiye kongera gukoreshwa ibyo kitagenewe.
Ati: “Ibintu byose byakoreshejwe nk’aya macupa abaturage ntibakwiye kongera kuguriramo ibindi bintu cyangwa kubikoresha ibyo bitagenewe, ntiwamenya ibyagiyemo hari abashyiramo kole, hari abashyiramo produits chimiques zishobora kubangiza.”





Ibitekerezo 0