{Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro – RRA (Rwanda Revenue Autority) kiratangaza ko kitifuza abacuruzi binjiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, kuko biteza ibibazo kandi ntibinacuruzwe. }

Richard Tusabe, Komiseri mukuru wungirije akaba na komiseri wa gasutamo muri RRA, yavuze ko usanga ibicuruzwa bitapimwe ngo bibe byujuje ubuziranenge bikurwa ku isoko, bityo abacuruzi basabwa gucuruza ibyujuje ubuziranenge, hakirindwa ko byateza ibibazo byo kongera gusubiza amafaranga y’imisoro abacuruzi mu gihe bihagaritswe ku isoko.

Avuga ko akenshi hari ubwo umucuruzi atanga urugero rureberwaho ibicuruzwa rw’ibyujuje ubuziranenge, agahisha ibindi bitujuje ubuziranenge, usanga biba bidakwiye kuko rimwe na rimwe bijya ku masoko byahanyuze bitemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Ibyo bicuruzwa biba bigomba kuva ku isoko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda no kubahiriza amategeko arengera ubuziranenge.”
Muri rwego rwo gukaza ubufatanye mu bucuruzi bwujuje ubuziranenge, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge – RBS, gitangaza ko cyongereye umubare w’abakozi kuri za gasutamo mu gupima ubuziranenge.

Olivier Rukundo Gasongero, umukozi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi bw’ibyinjira mu Rwanda, atangaza ko ku mipaka ya Rusizi, Gatuna, Nemba, Cyanika, Kagitumba na Rubavu, hagiye abakozi bashyinzwe gukurikirana ibibazo by’ubuziranenge bw’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda.

Agira ati: “Ibicuruzwa biba byemerewe kuza mu Rwanda ni ibifite imyirondoro mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda (Igifaransa n’Icyonegereza), bigomba kuba bifite amazina, bigaragaza amakuru kuri byo, uburyo bikoreshwa, uburyo bibikwa, bigaragaza igihe bizamara n’igihe byakorewe n’ibindi.”

Igenzura ku bicuruzwa byinjira, usanga bigira akamaro cyane kuko bifasha mu kumenya ubuziranenge by’ibicuruzwa. Ibitujuje ubuziranenge bikurwa ku isoko cyangwa ntibirenge muri MAGERWA, aha yatanze urugero rwa televiziyo zitagendanye n’igihe zaherutse kubuzwa gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda zari zinjiye.

Telefoni ngendanwa zimwe zikunze kunengwa kutuzuza ubuziranenge, avuga ko nazo zahagurukiwe kuko hagiye gushyirwaho ikigo kizajya kigenzura ubuziranenge bwazo mu rwego rwo hejuru, bityo izinjiraga zashoboraga kuba zateza ibibazo ku buzima bw’abantu zose zijye zikumirwa, hakumirwe izitazaba zujuje ubiranenge.

Olivier Rukundo Gasongero avuga ko RBS yongereye abakozi ku mipaka
Olivier Rukundo Gasongero avuga ko RBS yongereye abakozi ku mipaka
Tusabe (hagati) avuga ko usanga ibicuruzwa bitapimwe ngo bibe byujuje ubuziranenge bikurwa ku isoko
Tusabe (hagati) avuga ko usanga ibicuruzwa bitapimwe ngo bibe byujuje ubuziranenge bikurwa ku isoko

[email protected]