Byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabaye kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026, muri Savanna Hotel, agamije kongerera abaforomo n’ababyaza bafite ubumuga ubumenyi ku burenganzira bwabo no guteza imbere ihame ry’ubudahezwa mu nzego z’ubuzima.

Perezida wa RNMU, André Gitembagara, yavuze ko aya mahugurwa yibanze ku kurengera uburenganzira bw’abaforomo n’ababyaza bafite ubumuga, gukumira ivangura no kubafasha gukora akazi kabo mu buryo buboroheye.

Yabasabye kujya bageza ku rugaga ibibazo bahura na byo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Ati “Dukeneye ko abaforomo n'ababyaza bafite ubumuga bahabwa agaciro mu kazi kabo ka buri munsi, bakoroherezwa kuzuza inshingano zabo kandi bakagira uruhare mu kugaragaza ibitagenda neza mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwabo.”

Gitembagara yavuze ko amahugurwa nk’aya azakomeza gutangwa mu byiciro bitandukanye, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaforomo n’ababyaza bafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi Itera SIDA (RRP+), Dr Deo Mutambuka, yagaragaje ko kugira ubumuga bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko umuntu adashoboye.

Yasobanuye ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu 2023, mu ngingo yaryo ya 51, riteganya ingamba zo guteza imbere imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga.

Ati “Kugira ubumuga ntibivuze ko umuntu adashoboye. Umuntu ufite ubumuga akwiye kureberwa ku bushobozi afite, aho kumucira urubanza hashingiwe ku bumuga bwe.”

Umuforomokazi ukorera mu Bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, Cyuzuzo Ariane, yavuze ko aya mahugurwa yamufashije gusobanukirwa ko afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bakozi, nubwo afite ubumuga.

Ati “Aya mahugurwa yari amahirwe akomeye kuri njye kuko mbere natekerezaga ko kuba mfite ubumuga hari ibyo ntashobora kugeraho cyangwa serivisi ntashobora kubona. Ariko namenye ko umuforomo cyangwa umubyaza ufite ubumuga afite uburenganzira bungana n'ubw'utabufite.”

Cyuzuzo yavuze ko impuhwe no kwigirira icyizere ari byo byamufashije gukomeza gukurikirana inzozi ze zo kuba umuforomokazi, ashimangira ko ubumuga butagombye kubuza umuntu gukora umwuga akunda.

Baraka Hubert, umuforomo ukorera mu Bitaro bya Nyanza, yavuze ko hari abaforomo n’ababyaza bafite ubumuga batari basobanukiwe uburenganzira bwabo, bikaba byarababeraga imbogamizi mu kubuharanira.

Ati “Ntitugomba guhora dutegereza ko hari undi muntu uzabona ikibazo dufite akakivugira, ahubwo natwe dukwiye kugira ijambo no kugaragaza ibidukomereye.”

Yasabye ko ibigo by’ubuvuzi birushaho gushyiraho ibikorwaremezo byorohereza abafite ubumuga, birimo inzira zabugenewe n’ibyuma bizamura abantu mu nyubako (ascenseurs).

Yashimangiye ko kongera ubumenyi ku burenganzira bwabo bizafasha abaforomo n’ababyaza bafite ubumuga kumenya ibyo bemerewe, kubisaba no gutanga amakuru ku bibazo bahura na byo mu kazi.