Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi, yabisabye abagize inzego z’ubuyobozi z’uwo muryango mu turere no ku rwego rw’igihugu mu mahugurwa y’umunsi umwe agamije kubongerera ubumenyi ku nshingano zabo yabaye ku wa 5 Gashyantare 2020.

Ni mu kiganiro yatanze ku 'Uruhare rw’Imiyobore myiza mu kubaka Afurika Twifuza duharanira Ubutwari'.

Dr. Usta Kaitesi yababwiye ko kugira ngo bagere kuri Afurika yifuzwa mu 2063 bakwiye kwimakaza Imiyoborere myiza; ishingiye ku muturage, kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo. Ibyo bikajyana no kubahiriza amategeko, kurwanya ruswa no kutagira uwo baheza.

Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda, Musoni Protais, yibukije ko mu bindi bigomba kubaranga birimo umuco wo kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri aho batuye ndetse bakabitoza n’abo bayobora.

Musoni Protais yibukije abayobozi ku rwego rw'uturere kugeza ibikorwa bya Pan African ku rwego rw'umudugudu no gutoza urubyiruko ibijyanye no kwibohora nyako kwa Afurika mu ishusho yo kugera kuri Afurika yifuzwa mu 2063.

Icyerekezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni uko mu mwaka wa 2063, umugabane wa Afurika waba ufite ubukungu burambye kandi buri wese yagizemo uruhare, wunze ubumwe hagati y’ibihugu biwugize, kandi urangwa n’imiyoborere myiza.

Ni umugabane kandi abawutuye byitezwe ko baba bariho mu mutekano n’amahoro bimakaza umuco Nyafurika kandi iterambere, aho riva rikagera rishingiye ku muturage. Ibyo byose bigomba kuba biherekejwe no kugira ijambo n’ubwigenge mu ruhando mpuzamahanga.

Kugira ngo ibyo bigerweho igihugu kigomba kumva ko ari inshingano zacyo gutanga umusanzu muri urwo rugendo. Ni ibintu byamaze kugaragara ko bishoboka kuko hari intambwe zimaze guterwa nko gusinya amasezerano y'isoko rihuriweho no gukemura ibibazo mu buryo bw'ibiganiro ku bihugu bimwe na bimwe.

Kugeza ubu Afurika ifite imbogamizi z'umutekano muke, ubukene, kutigenga mu miyoborere no mu bukungu, kwikunda kwa bamwe mu bayobozi.
Ku rundi ruhande, umugabane wa Afurika ufite ubukungu bukomeye, kuko 30% by'amabuye y'agaciro na gaz bikoreshwa ku Isi biri mu nda y'Isi yayo.

Abagize Pan African Movement basabwe kwimakaza imiyoborere myiza
Abagize Pan African Movement basabwe kwimakaza imiyoborere myiza
Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje uko abagize Pan African Movement bakimakaza imiyoborere myiza bakorera mu mucyo
Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje uko abagize Pan African Movement bakimakaza imiyoborere myiza bakorera mu mucyo